Frederik de Klerk wayoboye Afurika y’Epfo yitabye Imana

Frederik Willem de Klerk, wigeze kuba Perezida wa Afurika y’Epfo ari na we w’umuzungu uheruka kuyobora icyo gihugu, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021 ku myaka 85, azize kanseri.

Frederik de Klerk yitabye Imana
Frederik de Klerk yitabye Imana

Frederik de Klerk yayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 1989 kugeza mu 1994, akaba ari we wafashije icyo gihugu gusohoka muri politiki y’ivangura ya ‘Apartheid’, akaba yarasimbuwe ku butegetsi na Nelson Mandela.

Urupfu rw’uwo mukambwe rwatangajwe n’umuryango wamwitiriwe wa Fondation FW de Klerk, aho bavuga ko yaguye iwe mu rugo i Fresnaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Point, akaba asize umugore n’abana babiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka