Umunyamakuru Umuhire Valentin yasezeweho bwa nyuma

Umunyamakuru Umuhire Valentin uheruka kwitaba Imana tariki 07 Mutarama 2021 azize uburwayi yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mutarama 2021 mu Irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Gahunda yo kumusezeraho yari igizwe no gufata umurambo mu buruhukiro bw’ibitaro bya CHUK saa moya za mu gitondo, hakurikiraho umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera saa yine bibera kuri Mont Kigali i Nyamirambo.

Nyuma yaho hakurikiyeho misa yo kumusabira yabereye kuri Regina Pacis i Remera, hanyuma ashyingurwe mu irimbi rya Rusororo.

Inkuru y’urupfu rw’umunyamakuru Umuhire Valentin yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 07 Mutarama 2021 itangajwe na murumuna we wavuze ko yari arwariye mu bitaro bya Kigali (CHUK).

Umuhire Valentin yari azwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nk’umwe mu barimazemo igihe. Yamenyekanye cyane avuga amakuru kuri Radio Rwanda ndetse benshi mu banyamakuru bakamufata nk’icyitegererezo akaba n’umwe mu bahanga mu gusoma amakuru.

Yagiye akora no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio & TV10, Radio Huguka, Pax Press, Syfia Grands Lacs, akaba n’umuhanga mu kuyobora ibiganiro. Yari umwe mu bayoboraga ikiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cy’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).

Yari atuye mu mujyi wa Musanze akora ibijyanye n’ubuhinzi ariko abifatanya n’itangazamakuru akaba yari afite igitangazamakuru cye gikorera kuri Internet cyitwa ‘Valuenews’.

Azwiho kuba ari umuntu wasabanaga kandi akicisha bugufi.

Imana imuhe iruhuko ridashira!

Amafoto y’umuhango wo kumuherekeza: Pax Press

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

RIP Imana imwakire mubayo twamukundaga cyane mubiganieo bye yatujyezagaho ndetse nimana ze gusa Imana imwakire mubayo

Ange yanditse ku itariki ya: 13-01-2021  →  Musubize

Nukuri Imana imwakire mubayo
Kandi izamuhembere imirimo yakoranye ubwitange nimiru

Shumbusho Aloys yanditse ku itariki ya: 12-01-2021  →  Musubize

RIP nshuti twakundaga imana ikwakire mubayo

alias yanditse ku itariki ya: 11-01-2021  →  Musubize

Igendere nshuti yacu.Aho ugiye mu mva,tuzagusangayo.Nizere ko Imana yacu izakuzura ku munsi wa nyuma hamwe n’abandi bose bapfuye barayumviraga ntibakore ibyo itubuza.Uzabe nka Yobu wabwiye imana ko azayitaba kuli uwo munsi nimuhamagara nkuko Yobu 14,imirongo ya 14 na 15 havuga.

gatare yanditse ku itariki ya: 11-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka