Amb Joseph Habineza yasezeweho bwa nyuma

Amb Joseph Habineza wari uzwi cyane nka Mr Joe witabye Imana mu mishi ishize, yasezewe bwa nyuma kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021.

Imihango yo kumusezeraho yabereye mu rugo iwe nyuma aza gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo, aho yaherekejwe n’abo mu muryango we, inshuti ze ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, barimo Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Austin, aho hose hakaba hatangiwe ubuhamya butandukanye bujyanye n’imibereho ye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iyo nzira niyatwese icyo dusabwa ni ugukiranuka kugira ngo tuzazukire kuzabona Imana twizeye tukiri mu isi Imana imwakire mubayo

alias yanditse ku itariki ya: 31-08-2021  →  Musubize

Niyigendere.Natwe ejo tuzamukurikira.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana kandi bayishaka bashyizeho umwete,ntibibere gusa mu by’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana abakristu dusenga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 31-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka