Padiri Bernard Muhawenimana yitabye Imana

Padiri Bernard Muhawenimana, Umusaseridoti wa Arkidiyosezi ya Kigali yitabye Imana ku wa Kane tariki 09 Nzeri 2021, azize uburwayi.

Itangazo ryo kubika ryashyizwe ahagaragara na Musenyeri Casimir Uwumukiza, mu izina ry’Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali Antoine Cardinal Kambanda, riragira riti “Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali afatanyije n’Umuryango wa Padiri Bernard Muhawenimana, bababajwe no kumenyesha inshuti n’abavandimwe ko Padiri Bernard Muhawenimana, Umupadiri wa Arkidiyosezi ya Kigali, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021, azize uburwayi.”

Muri iryo tangazo, basoza bavuga ko umunsi wo gusezera no gushyingura nyakwigendera uzamenyeshwa hanyuma.

Mu minsi itageze muri 40, Kiliziya Gatolika mu Rwanda ibuze Abaseseridoti bane, bitabye Imana, barimo Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Cyahinda, Buhanga Jean Claude, witabye Imana azize impanuka y’ikamyo yamugwiriye ku itariki ya 5 Kanama 2021.

Padiri François d’Assise Hategekimana wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, na we yitaba Imana tariki 17 Kanama 2021 azize uburwayi, na Padiri Justin Kayitana wa Diyosezi ya Kibungo akaba aherutse kwitaba Imana tariki ya 01 Nzeri 2021, azize urupfu rutunguranye.

Padiri Bernard Muhawenimana yakoreraga ubutumwa bwa Kiliziya muri Paruwasi Gatolika ya Nyamata.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngo "Mu minsi itageze muri 40, Kiliziya Gatolika mu Rwanda ibuze Abaseseridoti bane, bitabye Imana".Ese koko bitabye Imana?Ni Imana yabahamagaye?Kuba dufite roho idapfa,byahimbwe n’umugereki witwaga Socrates.Nta hantu na hamwe bible ivuga ko iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Ahubwo ivuga ko abantu bapfa barumviraga Imana izabazura ku munsi wa nyuma.

sebera yanditse ku itariki ya: 10-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka