U Bwongereza: Igikomangoma Philip yasezeweho bwa nyuma

Igikomangoma Philip witabye Imana ku ya 9 Mata 2021 ku myaka 99, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Mata 2021 ari nabwo yashyinguwe, akaba yari umugabo w’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.

Umurambo w’Igikomangoma Philip watwawe mu modoka yo mu bwoko bwa ‘Land Rover’ ifunguye inyuma ari na ho isanduku yari iri nk’uko yari yarabiteguye mbere y’uko yitaba Imana, cyane ko iyo modoka ari we ubwe wayihinduye kugira ngo izabashe gutwara umurambo we.

Umwamikazi we yari mu yindi modoka mu gihe abandi bose bitabiriye uwo muhango, dore ko bari na bake cyane kubera kwirinda Covid-19, bagendaga n’amaguru baherekeje ya modoka itwaye umurambo, bakaba bari biganjemo abo mu muryango w’Ubwami.

Gusezera ku murambo byabereye muri Kiliziya ya St George’s Chapel iherereye muri paruwasi ya Windsor, iri ku butaka bw’Ubwami ari na ho Igikomangoma Philip yashyinguwe ndetse akaba ari na ho Umwamikazi Elizabeth II na we azashyingurwa, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Point.

Mbere yo kumushyingura habayeho umunota wo guceceka, ukaba wabanjirijwe ndetse unasozwa no kurasa imizinga mu rwego rwo kumuha icyubahiro, cyane ko na we yabaye umusirikare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RIP prince

Alias yanditse ku itariki ya: 19-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka