Bagosora Théoneste yapfiriye muri Mali
Yanditswe na
Nadia Uwamariya
Bagosora Théoneste, umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, akaba n’uwahanze ijambo imperuka y’Abatutsi (prophet of the Apocalypse), byatangajwe ko yapfuye kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Nzeri 2021.

Bagosora Théoneste
Colonel Bagosora wari ufite imyaka 80, yaguye muri gereza yo muri Mali aho yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 35 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yatawe muri yombi mu mwaka wa 1996 muri Kameruni.
Ohereza igitekerezo
|
@Leo,ibyo uvuga sibyo.Kubera ko abo batutsi uvuga yashatse kwica,nubwo atabigezeho,nyuma yaho benshi barapfuye,bazira uburwayi cyangwa ubusaza.Ahubwo vuga ko nta muntu n’umwe udapfa.Nkuko ijambo ry’imana rivuga,Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.Ababikora bose,kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza,ntabwo bazazuka ku munsi wa nyuma.Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Nicyo gihano kizahabwa abicanyi,abasambanyi,abajura,abarya ruswa,etc...Baba abatutsi cyangwa abahutu,abazungu cyangwa abirabura,abashinwa,etc...
Ibi byakabereye nabandi urugero ibyo dukorera ku isi byanze bikunze ntabwo isi izemera ko tuyijyanira ideni tuzaryishyurira hano ku isi yashatse kumara abatutsi ariko yabonye ko bidashoboka abasize ku isi
Natwe isi ijye iduha amasomo