Afurika y’Epfo: Musenyeri Desmond Tutu yitabye Imana

Kuri iki Cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021, Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byatangaje ko Musenyeri Desmond Tutu yitabye Imana ku myaka 90.

Musenyeri Desmond Tutu yitabye Imana
Musenyeri Desmond Tutu yitabye Imana

Musenyeri Desmond Tutu azwi cyane kuba yaragize uruhare rukomeye mu kurwanya politiki y’ivanguramoko ya ‘apartheid’ yamaze igihe kinini muri icyo gihugu, ndetse akaba yaranahawe igihembo cyitiriwe Nobel cy’umwaka wa 1984.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byavuze ko uwo mukambwe yari amaze amezi atari make afite intege nke, ku buryo atari akibasha imbwirwaruhame.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yagaragaje akababaro gakomeye yatewe n’urupfu rwa Musenyeri Tutu, ubwo yatangarizaga Abanya Afurika y’Epfo itabaruka rw’uwo mukambwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu musaza twamukundaga.Niyigendere.Natwe ejo tuzamukurikira.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka bashyizeho umwete,batiberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana abakristu dusenga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

rukundo james yanditse ku itariki ya: 26-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka