Padiri François d’Assise Hategekimana yitabye Imana
Padiri François d’Assise Hategekimana wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kanama 2021.
Mu itangazo Musenyeri Edouard Sinayobye, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yasohoye, aravuga ko uwo Mupadiri yitabye Imana azize uburwayi tariki 17 Kanama 2021.
Muri iryo tangazo na none avuga ko imihango yo kumushyingura izaba tariki ya 21 Kanama 2021, aho iyo mihango izabimburirwa n’igitambo cya misa kizaturirwa muri Katedrali ya Cyangugu, saa yine za mugitondo.
Mu byumweru bibiri bishize, Kiliziya Gatolika mu Rwanda ipfushije Abapadiri babiri, aho Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Cyahinda yo mu Karere ka Nyaruguru, Buhanga Jean Claude, witabye Imana azize impanuka y’ikamyo yamugwiriye ku itariki ya 5 Kanama 2021.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
urugero rwiza rwo gukunda umurimo unoze ,guharanira ukuri no kwitangira abaciye bugufi nzabikurikiza niko kugufasha kuruhukira mumahoro mubyeyi w’abakene
Imana yamuduhaye iramwisubije baruhukire mumahoro yakoze byiza byinshi tuzahora tumwibuka
Imana imwakire mubayo kuko niyo yamukunze kuturusha kdi ibikorwa byiza yakoreye ikiremwamuntu byumwihariko HMP nabandi Bose yagiye agirira neza bimuherekeze Aho aruhukiye mubiganza byanyagasani tuzahora tumwibuka