The Ben yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Urabaruta”

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya The Ben yashyize hanze indirimbo nshya yise “Urabaruta” ikaba ari indirimbo y’urukundo asa n’aho abwira umukobwa ko ari nta wundi umuruta kandi ko ari nta wundi wamusimbura.

Mu magambo agize iyi ndirimbo, The Ben usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atangira agira ati: “ Urabaruta. Ni wowe shingiro ry’umunezero wanjye, ni wowe wahinduye inzozi zanjye impamo, ni wowe mbona nkaseka, hashimwe iyakumpaye, oh no urabaruta.”

Akomeza agira ati: “Ndemeye, insinzi ibaye urukundo, mu mutima ndumva nuzuye ibyishimo bidasanzwe, mu buzima guhitamo ni rimwe gusa, kuri wowe narabonekewe, uri igisingizo cyanjye mu rungano, ngwino ngutize urutugu rwanjye ngukundwakaze yoohoo”.

Hari aho agera agahoza umukunzi we ko amarira yose yarize azayamuhoza ndetse akazayahinduramo ay’ibyishimo. The Ben agira ati: “Sinzigera nifuza undi utari wowe, waratoranijwe, umva amarira yashotse ku maso hawe nzayahindura ay’ibyishimo gusa. Amarira yose yashotse ku maso hawe nzayahindura ay’ibyishimo”.

Mu gusa n’usoza aya magambo aryoheye amatwi kandi yuje urukundo abwirwa umukunzi ko atazigera ahungabana, The Ben akomeza agira ati: “Wihungabana hoya witsikira, emera ngukunde ngutware aho rihora riva, intimba nayiguranye umudali w’umunezero, tebuka tebuka tebuka mama tugumane, numpamagara nzitaba karame karame munyana. See baby, look at me, I’ve been waiting for so long, you are my heart desire baby as long as you stay baby you got me, …”.

The Ben kandi mu minsi ishize afatanyije na Meddy, baherutse gusubiramo indirimbo “Zirikana” ya Niyomugabo Philemon.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

the ben umsitar namwe ntacyomuta bona

christian yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

Tom Close Ndamukunda Cyane Kdi Nkundi N’ibihanganobye. Kubwibyo, Mur’inyuma Muri Mariage Ye. Kubindi Bisobanuro Yampamagara Kuri:0788284939.

Ngirababyeyi Donat yanditse ku itariki ya: 2-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka