Icyo abahanzi bo muri Gospel bavuga ku kibazo cya Theo “Bosebabireba” na ADEPR

Abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zihimbaza Imana twaganiriye ku kibazo cya Theo “Bosebabireba” na ADEPR bemeza ko kuririmbana n’umuyisilamu bitari bikwiriye kuba ikibazo mu gihe abandi bemeza ko biterwa n’amahame y’idini umuntu asengeramo.

Iki kibazo gishingiye ku kuba umuhanzi Theo “Bosebabireba” wo muri ADEPR yararirimbanye n’umuhanzi Ama G The Black bagasuriramo indirimbo ya Theo yitwa "Ingoma yawe niyogere".

Patient Bizimana, umwe mu bahanzi bakomeye muri Gospel, asengera muri “Restauration Church” i Gikondo, yadutangarije ko kuri we abona ari nta kibazo kirimo kuba Theo yararirimbanye n’umuyisilamu indirimbo ihimbaza Imana gusa ko nanone itorero rigira amahame yaryo.

Eddie Mico, Patient Bizimana na Pasco basanga kuba Theo yaririmbana n'umuyisiramu bidakwiye kuba ikibazo.
Eddie Mico, Patient Bizimana na Pasco basanga kuba Theo yaririmbana n’umuyisiramu bidakwiye kuba ikibazo.

Patient yagize ati: “Nta kibazo kirimo rwose. Gusa buri torero rigira doctrine yaryo, nka Patient mbona nta kibazo kirimo ariko ntabwo nshyigikiye kuba yashwana n’ubuyobozi bw’itorero rye. Niba bitemewe mu itorero rye, yaba yarakoze amakosa.”

Pasco, umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri radiyo Umucyo, asengera muri “Omega Church” nawe avuga ko biba ikibazo bitewe n’itorero.
Yagize ati: “Wenda ukuntu bimeze, bitewe n’itorero n’ibyo rigenderaho bo ntibabyemera ariko ari nk’irindi torero nta kibazo kirimo.

Nk’umuhanzi muri Gospel, mbona biriya nta kibazo kuko ni evangelization. Kuba yarakoranye indirimbo na Ama-G bizatuma abakunzi ba Ama-G nabo ubutumwa bwiza bubageraho.”

Olivier Kavutse wo muri Beauty for Ashes, asengera muri “New Life Bible Church” yadutangarije ko n’icyo kibazo atari akizi gusa ko ku giti cye atabikora.

Olivier Kavutse we yahakanye ko atabikora.
Olivier Kavutse we yahakanye ko atabikora.

Yagize ati: “Ku giti cyanjye ndumva ntabikora. Muri circonstances zinyuranye hari igihe ushobora kuririmbira hamwe n’abahanzi bo muri secular ariko sinzi niba nakorana indirimbo n’umuhanzi wo muri secular, ntabwo ibyo nari nabitekerezaho.”

Eddie Mico, asengera muri “Anglican”, asanga Theo na Ama-G bari bakwiye kwegerwa kandi ko batacirwa urubanza.

Yagize ati: “Icyo ntekereza ni uko nta wari ukwiriye kumucira urubanza....God’s standards are far different from human standards, ntaho bihuriye bityo rero iby’Imana tujye tubirekera Imana kandi ibyo guca imanza ni ibyayo yonyine.

Ahubwo igikwiriye ntekereza ni uko bariya bahanzi bari bakwiye kwegerwa bakagaragarizwa urukundo bishoboka atari Theo gusa ahubwo cyane cyane Ama-G kuko aribyo dusabwa nk’abakristo naho ibyo byemezo n’amategeko sinibaza ko hari icyo bizafasha kinini abo bahanzi kubona inzira cyangwa se kwegera Imana kurushaho ….

Akenshi bene ibyo bisunika kure umuntu aho kugira ngo bimwegereze itorero n’Imana kuko biba bidakozwe mu rukundo gusa kandi icyambabaza kurushaho ni uguhomba umunyago wa Kristo kandi wari wizanye byoroheje kubera kutamenya.”

Dominic Nick na Bobo Bonfils birinze kugira icyo batangaza.
Dominic Nick na Bobo Bonfils birinze kugira icyo batangaza.

Gedeon umujyanama wa Patrick Nyamitali n’umunyamakuru Kwizera Ayabba Paulin bombi bo muri Gospel badutangarije ko Theo yagakwiye gushimirwa. Gedeon yagize ati: “Niba yarabashije guconvainquant umuyisilamu mu kwemera kwe akemera kuririmba Yesu nibaza ko abo batekereza kumuhana bakabimushimiye cyane.”

Paulin we agize ati: “Njyewe na Theo narabimubwiye mushimira kandi nabonye yarabyumvise kuko ibyo namubwiye hari abanyamakuru yahise abitangariza. Ubundi kuba yarabashije kwaturisha umusilamu ngo "Ingoma yawe (Yesu) niyogere" kandi koko atemera Yesu yakagombye kubishimirwa.”

Abahanzi basengera mu itorero ADEPR harimo Dominic Nic, Bobo Bonfils n’abandi badutangarije ko kuri kiriya kibazo ari nta kintu bakivugaho.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Good light turabahanzi baririmba gospel mundirimbo(Nzibera muri wowe) nukotutara menyekana ariko mukwizer’IMANA tuzamenyekana tubarizwa muri ADEPR MAHOKO/rubavu.
kugitekerezo twatanga.twetubona Theo yarakozeneza kuba yarakoranye indirimbo na Ama G bishobokeko bitaribyoroshye kumuhindura arumu isiramu yakoze ibyubutwari murakoze.

GOOD LIGHT yanditse ku itariki ya: 5-10-2014  →  Musubize

Good light turabahanzi baririmba gospel mundirimbo(Nzibera muri wowe) nukotutara menyekana ariko mukwizer’IMANA tuzamenyekana tubarizwa muri ADEPR MAHOKO/rubavu.
kugitekerezo twatanga.twetubona Theo yarakozeneza kuba yarakoranye indirimbo na Ama G bishobokeko bitaribyoroshye kumuhindura arumu isiramu yakoze ibyubutwari murakoze.

GOOD LIGHT yanditse ku itariki ya: 5-10-2014  →  Musubize

We shouldn’t be bound to church Doctrines, but should bind to Christ. Gukorera Kristo ntibisaba kubanza kubiherwa uruhushya n’abayobozi b’amatorero. Umuyisilamu kwatura Yesu mu kanwa ke mbona ari igitangaza cy’Imana. Abacamanza b’abana b’abantu nibarekere aho. Kandi banamwirukanye mu itorero ntibivuga ko yirukanwe mu ijuru. Jye birambabaza iyo abayobozi b’amatorero bavuze ko bahanisha umukristo kumuca mu itorero nkaho bamwegereye bamuhugure banamusengere. Itorero rya Kristo ntabwo rikora gutyo. Ayo matorero ajye akora icyo Umwuka w’Imana utegetse apana abantu ubwabo imyumvire yabo siyo igomba gukurikizwa.

Francois yanditse ku itariki ya: 13-08-2014  →  Musubize

Theo baramuziza ubusa kuririmbana na bariya bandi ntacyo bitwaye bafite gukizwa gucye bongere gukizwa.

Marcel Habimana yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

Yesu ubwe yaravuze ati ni uko mugende mujye mu mahanga yose mubigishe kwitondera ibyo nababwiye byose .....ni inshingano y’umukristo wese kuvuga ubutumwa adashingiye aho umuntu atuye cga asengera kuko ikigamijwe ni uko bose bamenya yesu ,none theo we ntiyamuvuze gusa ahubwo yatumye n’abatamwemera bamuririmba,Theo arazira iki ko arimo kuvuga ubutumwa afasha abapasteri.

NIYOTWIRINGIYE yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

ntabwo aba isalmu batemera yesu ntimukajye mujijsha abasomyi islam yemera Issa mwene Mariam nk’intumwa islam ikemera imana imwe gusa ari nayo yaremyabo bose ba yesu muvuga ntimukajye muvanga kandi mubesyha muge musobanuza kandi kuririmbana nu musilam cyangwa umuyahudi cyangwa idi dini ntacyo bitwaye

kay yanditse ku itariki ya: 25-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka