Professor Nigga yashyize hanze indirimbo nshya yakoze yise “Turi ku rugendo”

Umuhanzi Karasira Aimable uzwi ku izina rya Professor Nigga yashyize hanze indirimbo nshya yakoze yise “Turi ku rugendo” ikaba ari indirimbo yakorewe muri studiyo “Horiwacu” ikorwa na Producer Sam.

Mu ndirimbo ye, Professor Nigga aragira ati: “…bajye bamenya ko urwego barimo rwose turi ku rugendo kandi rugabanukaho umunsi uko bwije n’uko bukeye…”.

Mu nyikirizo agira ati: “Twese twese turi ku rugendo, buri wese buri wese n’igeno rye, nta mpamvu n’imwe yo gupfa ibi by’isi nta n’umwe uzabaho ubuziraherezo…”.

Akomeza agira ati: “Abakuru n’abatoya turi ku rugendo, abakire n’abakene turi ku rugendo, banyakuri n’ababeshya turi ku rugendo, mukoresha mukoreshwa turi ku rugendo, bayoborwa bayobozi turi ku rugendo, barimu banyeshuri turi ku rugendo…rutangira ukivuka rukarangira iyo upfuye…”.

Umuhanzi Karasira Aimable A.K.A Professor Nigga.
Umuhanzi Karasira Aimable A.K.A Professor Nigga.

Professor Nigga ukomeza atanga ubutumwa muri iyi ndirimbo ye bwo kudapfa iby’isi kuko turi mu rugendo kandi tukaba twese tuzabisiga.

Hari aho agira ati: “kuki dupfa iby’isi turi ku rugendo? Tukagira amashyari imigisha atari imwe? Turamira abana tugacira inkweto. Sugar Dady sugar Mummy mwumvireho…Barapfa ibyubahiro ba giti mu jisho bakibagirwa y’uko bitangwa na Jambo miru miru mu biporezo…”.

Karasira Aimable ni umwe mu bahanzi nyarwanda basanzwe baririmba injyana ya Hip Hop akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo ze nka “Cishwa aha”, “Shikareti” n’izindi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka