Amashusho y’indirimbo “i Bwiza” ya Eric Mucyo na Jay Polly yageze hanze

Nyuma y’amezi agera muri atanu amashusho y’iyi ndirimbo “i Bwiza” ategerejwe n’abakunzi bayo, noneho yabashije kurangira maze kuri uyu wa kabiri ashyirwa ahagaragara nk’uko twabitangarijwe na Eric Mucyo.

Indirimbo “i Bwiza” ya Eric Mucyo afatanyije na Jay Polly ni indirimbo yakunzwe cyane igisohoka ndetse kugeza no kuri uyu munsi ikaba igikunzwe cyane kubera ubwiza n’ubuhanga ikoranye.

Nubwo yakunzwe cyane ariko, amashusho yayo yatinze kurangira ngo agere ku bakunzi babo bayifuzaga cyane, ibi ndetse bikaba byari byaranabangamiye Eric Mucyo kuko atashoboraga kuba hari ikindi gihangano yashyira ahagaragara kubera aya mashusho yari ataragera ku bakunzi bayo.

Uku gutinda kw’iyi ndirimbo kwagiye guterwa n’impamvu zinyuranye nk’uko twabitangarijwe na Eric Mucyo.

Eric Mucyo.
Eric Mucyo.

Nubwo atashatse kubyinjiramo cyane, bigaragara ko kuba aya mashusho yaratinze kujya hanze hari byinshi byahungabanyije kuri muzika ye kuko mu gihe aya mashusho yamaze atarajya hanze nta gikorwa kindi yari gushyira hanze bitewe na gahunda afite ya muzika.

Mu kiganiro gito twagiranye yadutangarije ko kuba aya mashusho arangiye noneho bigiye gutuma abasha kongera gusubira ku murongo muri muzika ye bityo agashyira hanze n’izindi ndirimbo zitandukanye yakoze yari yaranze gushyira hanze kubera aya mashusho yari yaratinze.

Bimwe mu bihangano Eric yitegura gushyira ahagaragara harimo n’indirimbo yakoranye na Mani Martin ndetse n’izo yakoranye n’abandi bahanzi banyuranye ba hano mu Rwanda.

Tumubajije kubyaba byaratumye amashusho y’iyi ndirimbo atinda cyane yatubwiye ko hari ubwo amashusho yabanje kubura nk’uko producer Medy Saleh wayikoze yamubwiye, nyamara uyu muhanzi yari yarasezeranyijwe ko iyi ndirimbo izamugeraho nyuma y’ibyumweru bitatu ariko birarenga bigera mu mezi hafi atanu.

Ni kenshi abahanzi bakunze guhura n’ibibazo bimwe na bimwe bibadindiza mu kazi kabo harimo gutinda gusohoka kw’indirimbo baba bakoze, gutinda gusohoka kw’amashusho yazo n’ibindi binyuranye.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka