Rurageretse hagati ya Theo “Bosebabireba” na ADEPR kubera indirimbo yakoranye na Ama-G The Black

Hashize igihe kitari kinini umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana uzwi ku izina rya Theo Bosebabireba asubiyemo imwe mu ndirimbo ze zihimbaza Imana izwi ku izina rya “Ingoma yawe niyogere” akayikorana na Ama-G The Black ariko itorero asengeramo rya ADEPR ntiryabyakira neza.

Hashize iminsi micye kandi bivugwa ko itorero rya ADEPR ryaba ryarasabye Theo uzwi ku izina rya “Bosebabireba” gusaba imbabazi itorero kubera ibyo yakoze byo kuririmbana n’umuyisilamu kandi mu itorero ryabo bitemewe kuririmbana n’abantu badakijijwe.

Bivugwa ko naramuka adasabye imbabazi azafatirwa ibihano birimo no kuba yahagarikwa mu rusengero.

Kigali Today yifuje kumenya ukuri nyako ku murongo wa telefoni Theo Bosebabireba adutangariza ko nawe ayo makuru ayumva ariko ko nta muyobozi n’umwe w’itorero rya ADEPR ari naryo asengeramo wari wamwegera ngo amusabe gusaba imbabazi cyangwa se ngo amubaze iby’iyo ndirimbo yakoranye na Ama-G The Black.

Yagize ati: “Ayo makuru nanjye narayumvise haba kuri Radiyo no kuma websites ariko nta muntu wari wagira icyo abimbazaho, ubaye uwambere kubimbaza, nta muyobozi wo mu itorero wari wambaza iby’iriya ndirimbo cyangwa se ngo ansabe gusaba imbabazi.”

Twakomeje tumubaza niba ku ruhande rwe naramuka asabwe gusaba imbabazi azazisaba adusubiza ko kuri we yumva ari nta kibi yakoze cyatuma asaba imbabazi.

Ati: “Kuri njye numva nta kibi nakoze cyatuma nsaba imbabazi. Mbere yo gukora iriya ndirimbo narabivuze hose mu biganiro ku maradiyo, kuma websites ariko nta muntu n’umwe mu itorero wigeze aza ngo ambwire ko ibyo ngiye gukora ari bibi, ese byaje kuba bibi ryari?”

Yakomeje atubwira ko n’ubwo babifata nk’aho ari bibi kuri we abona ari ntakibi kirimo. Yagize ati: “Kuba nafatanya n’umuyisilamu cyangwa se n’undi muhanzi gushima Imana ndumva umuntu atagombye kubisabira imbabazi.”

Ku ruhande rwa Dj Theo wahoze ayobora Bridge Records, akaba n’umujyanama wa Theo ndetse akaba nawe asengera mu itorero rya ADEPR, kuri iki kibazo yadusobanuriye ko nawe kuri we asanga umuhanzi we nta cyaha yakoze.

Dj Theo yagize ati: “None se abazima nibo bakeneye umuganga? Cyangwa abarwayi nibo bakeneye umuganga? Umuvugabutumwa ntabwo avuga ubutumwa abwiriza abakijijwe ahubwo abwiriza abakeneye kumenya ijambo ry’Imana.”

Dj Theo yakomeje avuga ko kuri we asanga Theo Bosebabireba adakeneye gusaba imbabazi kuko yaririmbanye na Ama-G The Black.

Twavuganye n’umwe mubayobozi bo mu itorero rya ADEPR bashinzwe ubuzima bw’abahanzi Alex adutangariza ko iki kibazo kigomba kubanza kurebwa n’abo mu rusengero Theo asengeramo bikabona kubageraho bakabona kugikemura. Yongeyeho ko kugeza ubu ari nta muyobozi wari yagira icyo abimubwiraho.

Twamubajije ku ruhande rwe niba abona ari ikibazo koko Theo akwiriye gusabira imbabazi adutangariza ko kuri we abona koko Theo akwiye gusaba imbabazi kuko ibyo yakoze bitagendanye n’amahame yabo.

Yagize ati: “Abapasiteri nibo bamushinzwe nibo bari kubikurikirana, abo mu rusengero asengeramo nibo bazabanza kubyigaho babone babidushyikirize. Ku ruhande rwanjye mbona akwiye gusaba imbabazi kuko urebye na discipline yacu ntabwo ibishyigikira.”

Twavuganye na Ama-G The black kugira ngo twumve uburyo yakiriye iki kibazo adusubiza ko kuri we yumva ntacyo bimutwaye kuko ni umuhanzi, kandi umuhanzi araririmba abantu nabo bakihitiramo.

Yagize ati: “Njyewe ndi umuhanzi kandi ibyo nkora hari ababyemera n’abatabyemera. Bariya niba batarabyakiriye buriya ntibari mu bo bigenewe. Ni kimwe n’ibindi bihangano byose nkora hari ababyakira n’abatabyakira.”

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Nibyo Koko Abarwayib Nibo Bakenera Abaganga Ariko Ntabwo Abarwayi Aribo Bavura Abandi Barwayi Kandi ntabwo isooko imwe yavubura amazi meza n’amabi.

Niragire Albert yanditse ku itariki ya: 1-02-2014  →  Musubize

Erega Agafr Nako Ni Danger Ko mbere Yigihe Atigeze Agira Uwo Bayikorana Nimumureke It’s Up To Him.

Pichu yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

Jyewe mbona Theo yarakosheje bitewe nuko displine igenga abakristu b,ADEPR ibigena.Ntagomba gutandukira kuri yo ngo agende bitandukanye nayo mu gihe akibarizwa muri ADEPR.Ntabwo twakomeza kubona ko ADEPR hari ikibi yakoze mu gihe itabibona kimwe na Theo.Tujye twubaha Doctrines z,amadini dusengeramo kuko tuba twarayagiyemo twiteguye kuzubahiriza.Kubw, ibyo Theo agomba gusaba imbabazi mu idini abarizwamo.

FRANCOIS yanditse ku itariki ya: 28-12-2013  →  Musubize

Mugomba kumenyako abizera n’abatizera nta mugabane bafitanye kandi umucyo n’umwijima ntibibangikana.

Olivier HABIMANA yanditse ku itariki ya: 23-11-2013  →  Musubize

ADEPR weee!!!! ariko ubwo muzageza ryari kuvanga amasaka n’amasakaramentu? ikibazo erega ni uko mugira ayo mahame yanyu atagendeye ku byanditse by’ ijambo ry’IMANA,ahubwo mukagendera ku byiyumviro bya kimuntu.Nimwisubireho, musabe gufashwa na mwuka ukomoka ku MANA kugirango mujye mufata ibyemezo byiza. Sibyo bavandimwe !! mukabije kuyoba muri ino minsi.

Pundit yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

ahubwo rwose ashake nizindi yakorana na ba ridezo

alias yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

ariko mana koko kuririmbana n’umuntu mudahuje idini nacyo kibaye icyaha koko? mwabwiye abantu kwihana ibyaha mukareka kwitiranya ibyaha nibitari ibyaha njye ndabona arengana nibamuhe amahoro.

alias yanditse ku itariki ya: 22-10-2013  →  Musubize

njye nkurikije ukuntu iriya ndirimbo bakoranye ari nziza kandi ubutumwa burimo nibwiza cyane ndabona ntampamvu yo gusaba Theo gusaba imbabazi .erega ibiri ibyaha biri mumadini ntibivugwa ariko ibitari ibyaha ugasanga nibyo bavuga nyamara abajura , abanyeshyari, abagome , abanyabugugu, abagendera ku moko,bari muri ayo madini ntibavugwa ariko Theo n’Amagie bavuga ubutumwa ngo nibasabe imbabazi ahaaaaaaa bajye bamenya ko Imana itareba nk’ abantu.

magorwapascal yanditse ku itariki ya: 21-10-2013  →  Musubize

yewe!njyewendumvantakibazocyakagombyekubahagati ya theona amag !kuko ikizimanimessages.naho ibyamadini ntacyobivuze

cyamatare yanditse ku itariki ya: 19-10-2013  →  Musubize

Nizereko theo yigenga mubuhanzibwe kand’azicy’ashaka mubuhanzibwe,

Nzayisenga Samuel yanditse ku itariki ya: 19-10-2013  →  Musubize

ESEBABONATHEO NTABWENGE AGIRA?ABAYISIRAMUNABOBAZI IMANA SI ADEPRGUSA ISENGA

GATETE yanditse ku itariki ya: 18-10-2013  →  Musubize

ariko abantu nabo bababazwa n’ibintu by’ubusa!ubu se gukorana indirimbo n’umuntu mutari mu idini rimwe nibyo bituma umuhanzi ahinduka gicibwa?uretse no kuba Ama-G ari umusilamu se buriya gusingiza Imana si ibya bose? ndumiwe koko!!!

love yanditse ku itariki ya: 18-10-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka