Patient Bizimana ntiyemeranya n’abavuga ko akundana na Gaby Kamanzi

Ubwo hatangwaga ibihembo by’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana begukanye mu marushanwa ya Groove Awards, ababyitegereje neza banahamya ko Patient Bizimana yishimiye cyane igihembo cya Gaby kurusha ibihembo bye bitatu yegukanye.

Ibi byatumye benshi bemeza ko uyu muhanzi Patient Bizimana ashobora kuba yaba yarabengutswe umwali Gaby nyamara we arabihakana. Mu kiganiro twagiranye na Patient nyuma yo kumenya aya makuru yadutangarije ko ibyo bamuvugaho atari ukuri.

Patient Bizimana yadusobanuriye ko yishimiye igikombe Gaby yahawe kuko Gaby akora cyane kandi akaba ari umuhanzi mwiza.

Ubwo Gaby yahamagarwaga Patient ibyishimo byaramurenze cyane!
Ubwo Gaby yahamagarwaga Patient ibyishimo byaramurenze cyane!

Yagize ati: “Ayo makuru nanjye narayumvise ariko rwose nta kintu kiri hagati yanjye na Gaby. Nishimiye cyane igihembo yahawe kuko nabonaga ko ariwe ugikwiriye kandi Gaby arakora cyane, ni umuhanzikazi nkunda azi kuririmba naho iby’urukundo rwihariye byo ntabyo nta n’ibizaba.”

Patient yakomeje adutangariza ko afite gahunda ndende yo gukuza muzika ye, ibihembo bitatu aherutse kwegukana bikaba byaramuteye imbaraga zo kurushaho gukora cyane.

Patient Bizimana hamwe na bagenzi be begukanye ibihembo harimo na Gaby.
Patient Bizimana hamwe na bagenzi be begukanye ibihembo harimo na Gaby.

Yagize ati: “mfite gahunda ndende ya muzika ariko kuba naregukanye biriya bihembo byanteye imbaraga cyane kandi ndanashimira abakunzi b’indirimbo ndirimba, iyo uririmba ufite n’abagushyigikiye bituma urushaho guharanira gukora neza biruseho.”

Patient Bizimana yegukanye ibihembo mu byiciro bitatu byose yari arimo: igihembo cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka (Best Male Artist of the Year), igihembo cy’indirimbo nziza y’umwaka (Best Song of the Year) kubera indirimbo ye “Menye neza” ndetse n’igihembo cy’indirimbo nziza yo kuramya (Best Worship Song) kubera nanone indirimbo ye “Menye Neza”.

Patient Bizimana hamwe na bagenzi be begukanye ibihembo harimo na Gaby.
Patient Bizimana hamwe na bagenzi be begukanye ibihembo harimo na Gaby.

Umuhanzi Gaby Irene Kamanzi we yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi w’umugore w’umwaka.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka