Biragoye ko Alain Mukurarinda yakwitabira amarushanwa nka PGGSS

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda akaba n’umuhanzi, Alain Mukurarinda, yatangarije abanyamakuru zimwe mu mpamvu zituma atitabira amarushanwa ya hano mu Rwanda harimo nka Primus Guma Guma Super Star ndetse n’ayandi.

Mukurarinda wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Alain Muku ngo yifuza kuba yakwitabira amarushanwa kuko ari kimwe mu bintu bituma umuhanzi koko abasha kugira byinshi yunguka ndetse no kugaragaza ko koko ashoboye.

Kuba abyifuza ariko, ntibimuhira kuba yayitabira bitewe na zimwe mu nshingano z’akazi afite, akazi umudamu we akora, n’izindi mpamvu zinyuranye.

Mu magambo ye, ubwo yabazwaga niba yakwitabira amarushanwa ya PGGSS, yagize ati: “…Madamu wanjye ni Marketing Manager muri Bralirwa. Ubu se najya muri Guma Guma bikagenda gute?”

Kuba umudamu we ari umukozi muri Bralirwa ni kimwe mu bintu bikomeye bituma atakwitabira amarushanwa ya PGGSS cyane ko Bralirwa ari nayo itegura aya marushanwa.

Si ukuyitabira gusa kuko no kugira akazi yakoramo nk’umwe mu bahanzi b’inararibonye biyambazwa, ntibyamushobokera nabwo kubera iyo mpamvu.

Umuhanzi Alain Mukuralinda.
Umuhanzi Alain Mukuralinda.

Yakomeje agira ati: “Muri Guma Guma y’ubushize ninjye wari president wa jury, turaganira njye na Samputu tuvamo, Samputu nawe afite murumuna we ukora muri Bralirwa. Njye ndababwira ngo munsimbuze Aimable, bashaka n’undi baradusimbura. Urumva ushobora no gutsinda ukajyamo abafana bagushyizemo, abanyamakuru bagushyizemo,ariko bigakubitana n’izindi mpamvu, ukabisobanura ukabireka.”

Alain Muku kandi ngo kuba umudamu we akora muri Bralirwa, ntibishobora kumworohera kuba yakwitabira amarushanwa yategurwa na Skol cyangwa se iyindi kompanyi ikora ibifite aho bihuriye n’ibyo Bralirwa ikora.

Yagize ati: “Muri Skol rero naho sinajyamo, bashobora kubaza madamu wanjye bati bite? umugabo wawe ari muri Skol. Ibyo birashoboka, kandi we ari muri Bralirwa, ni aba concurrents.”

Ikindi kandi gituma Alain Muku atitabira amarushanwa ni ukubera akazi akora kajyanye n’Ubucamanza bitewe n’inshingano nyinshi aba afite bityo akaba adashobora kwitabira amarushanwa amwe n’amwe dore ko amwe amara n’igihe arimo kuba.

Alain Muku yinjiye neza muri muzika mu mwaka wa 1990 muri studiyo y’Impala ariko akaba adakora umuziki nk’umwuga. Amaze gukora indirimbo nyinshi cyane aho inyinshi muri zo ari indirimbo zamamaza. Indirimbo ye akunda cyane ni iyitwa “Musekeweya”.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka