Anita Pendo ntiyahagaritse burundu umwuga w’itangazamakuru

Umunyamakuru, umushyushyarugamba kaba na Dj, Anita Pendo, aratangaza ko atahagaritse burundu umwuga w’itangazamakuru n’ubwo atacyumvikana ku maradiyo yari asanzwe akoraho harimo Radio One na City Radio.

Mu kiganiro twagiranye na Anita Pendo kuri uyu wa kabiri tariki 19.11.2013 Anita Pendo yagize ati: “impamvu ntacyumvikana kuri radiyo ni uko contract narimfite zarangiye mpitamo gutuzaho gato ariko ubu mc n’ubu dj ndimo gukora. Njyewe sinahagarika kuba presenter kuko numva ari impano yanjye.”

Yakomeje adutangariza ko aramutse abonye indi radiyo imuha akazi ariko bakabyumvikanaho neza, yagakora. Yagize ati: “n’ubwo contract zarangiye ariko ndamutse mbonye indi radiyo iri serious nakora pe.”

Anita Pendo.
Anita Pendo.

Anita Pendo ngo yumva kuba umunyamakuru ari impano ye bityo ngo ntiyabihagarika. Muri iyi minsi ahugiye mu gikorwa cya “Tour du Rwanda” ariko ngo akazi ko kuba umunyamakuru ntiyagaheba.

Uyu munyamakuru yagiye agaragaza impano zitandukanye harimo no kuba umwe mu bashyushyarugamba bakunda kwiyambazwa henshi, guha abantu umuziki (dj) n’ibindi, ibi bikaba byaragiye bituma yigarurira imitima ya benshi aho ari mu bantu bake hano mu Rwanda bafite imbaga y’abafana benshi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka