Tom Close agiye kurushingana n’umukunzi we Tricia
Biteganyijwe ko tariki 30/11/2013 aribwo ubukwe bwa Muyombo Thomas (Tom Close) na Niyonshuti Ange Tricia buzaba. Ibijyanye n’imihango yo gusaba no gukwa nta kiratangazwa.
Gusezerana imbere y’Imana bizabera kuri Katederali Saint Etienne mu Biryogo saa cyenda. Nyuma y’uwo muhango wo gusezerana, biteganyijwe ko abatumiwe bazakirirwa muri Sano Park i Rusororo guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba; nk’uko bigaragara ku rupapuro rwabo rw’ubutumire.
Muyombo Thomas wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Tom Close ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu njyana ya R& B binavugwa ko ari nawe wayitangije hano mu Rwanda mbere gato y’uko The Ben na Meddy nabo binjira muri muzika.
Tom Close yagiye yegukana ibihembo bitandukanye harimo ndetse no kuba yaregukanye amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya mbere anahembwa gutemberera muri Amerika no gukorerayo indirimbo hamwe n’umuhanzi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwi ku izina rya Sean Kingston.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze nka “Si beza”, “Sinari nkuzi”, “Bazanyica”, “Do me like that” nayo yakoranye n’umunyamerikakazi uzwi ku izina rya Lamyia, “Ndacyagukunda” n’izindi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 31 )
Ohereza igitekerezo
|
tom felicitation vraim terimbere uwo mukobwa ni imana imuguhaye uzomubere ukwezi ijoro ryiteye.umubere umutaka invura iguye p6 turagukunda cane.ni daniel umurundi
it is soo good I Love It man Iwos thinkyour going tobringAmerican women nowyou tak umunyarwanda nibyizakubanyarwandatwese liev that man Kamishi his going to bring American women.
TOM you are my role model i love you so much
TOM you are my role model i love you so much
Thomas nukuri burya uburere buhera murugo, ugaragaje ko warezwe! Keep it up.......... I wish you all the best! erega Tom we ipfizi ibyara uko ibyagiye.
Kigali To Day;eweee!Uriya Musore Yaratomboye.Muzahararane Ntimuzahararukane Always.Ubaye Number Wani
tom uratwemeje nabandibahanzi bazakwigireho urumuntuwumugabo ndakwemera reka abayomba bayombe
Tom uri umuntu w’umugabo utanze urugero rwiza kubandi ba stars uzakunde tricia umuteteshe umutoneshe nawe azakubere umutima w’urugo.
Nibyiza cyane tom ndakwemeye wafashe umwanzuro wabagabo kd mbifurije urugo ruhire gd bls u.
Byiza cyane I wish u all the best
abarundi twese twifurij tricia kuzafasha tom kujimber .vrema biramara.tom uwo mukobwa yagukunz uzamub hafi akaramata
gusa niwisondetse urumunu wu mugabo