Tom Close agiye kurushingana n’umukunzi we Tricia

Biteganyijwe ko tariki 30/11/2013 aribwo ubukwe bwa Muyombo Thomas (Tom Close) na Niyonshuti Ange Tricia buzaba. Ibijyanye n’imihango yo gusaba no gukwa nta kiratangazwa.

Gusezerana imbere y’Imana bizabera kuri Katederali Saint Etienne mu Biryogo saa cyenda. Nyuma y’uwo muhango wo gusezerana, biteganyijwe ko abatumiwe bazakirirwa muri Sano Park i Rusororo guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba; nk’uko bigaragara ku rupapuro rwabo rw’ubutumire.

Muyombo Thomas wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Tom Close ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu njyana ya R& B binavugwa ko ari nawe wayitangije hano mu Rwanda mbere gato y’uko The Ben na Meddy nabo binjira muri muzika.

Tom Close n'umukunzi we Tricia bagiye kurushinga.
Tom Close n’umukunzi we Tricia bagiye kurushinga.

Tom Close yagiye yegukana ibihembo bitandukanye harimo ndetse no kuba yaregukanye amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya mbere anahembwa gutemberera muri Amerika no gukorerayo indirimbo hamwe n’umuhanzi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwi ku izina rya Sean Kingston.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze nka “Si beza”, “Sinari nkuzi”, “Bazanyica”, “Do me like that” nayo yakoranye n’umunyamerikakazi uzwi ku izina rya Lamyia, “Ndacyagukunda” n’izindi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 31 )

tom felicitation vraim terimbere uwo mukobwa ni imana imuguhaye uzomubere ukwezi ijoro ryiteye.umubere umutaka invura iguye p6 turagukunda cane.ni daniel umurundi

Njamubandi guy daniel yanditse ku itariki ya: 7-12-2013  →  Musubize

it is soo good I Love It man Iwos thinkyour going tobringAmerican women nowyou tak umunyarwanda nibyizakubanyarwandatwese liev that man Kamishi his going to bring American women.

MWESIGYE DENIS yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

TOM you are my role model i love you so much

Nsengiyumva Elie yanditse ku itariki ya: 3-12-2013  →  Musubize

TOM you are my role model i love you so much

Nsengiyumva Elie yanditse ku itariki ya: 3-12-2013  →  Musubize

Thomas nukuri burya uburere buhera murugo, ugaragaje ko warezwe! Keep it up.......... I wish you all the best! erega Tom we ipfizi ibyara uko ibyagiye.

Geoff yanditse ku itariki ya: 19-11-2013  →  Musubize

Kigali To Day;eweee!Uriya Musore Yaratomboye.Muzahararane Ntimuzahararukane Always.Ubaye Number Wani

Lydie yanditse ku itariki ya: 11-11-2013  →  Musubize

tom uratwemeje nabandibahanzi bazakwigireho urumuntuwumugabo ndakwemera reka abayomba bayombe

uwase mariam yanditse ku itariki ya: 10-11-2013  →  Musubize

Tom uri umuntu w’umugabo utanze urugero rwiza kubandi ba stars uzakunde tricia umuteteshe umutoneshe nawe azakubere umutima w’urugo.

paco yanditse ku itariki ya: 9-11-2013  →  Musubize

Nibyiza cyane tom ndakwemeye wafashe umwanzuro wabagabo kd mbifurije urugo ruhire gd bls u.

hunter yanditse ku itariki ya: 9-11-2013  →  Musubize

Byiza cyane I wish u all the best

Ange yanditse ku itariki ya: 9-11-2013  →  Musubize

abarundi twese twifurij tricia kuzafasha tom kujimber .vrema biramara.tom uwo mukobwa yagukunz uzamub hafi akaramata

vuganeza patrick yanditse ku itariki ya: 8-11-2013  →  Musubize

gusa niwisondetse urumunu wu mugabo

charles yanditse ku itariki ya: 7-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka