Zigg 55 yambikanye impeta n’umukunzi we Iddo Salama
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, kuri uyu wa gatandatu tariki 19/10/2013, umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nshimiyimana Fikiri wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Zigg 55 yambikanye impeta n’umukunzi we Umutoni Salama wamenyekanye cyane ku izina rya Iddo Salama.
Ubu bukwe bwagaragayemo abantu banyuranye b’abahanzi, abakinnyi bakinanye na Salama mu ikipe y’igihugu ya Basketball, abakozi bakorana na Zigg 55 muri Rwanda Revenue Authority, inshuti n’abavandimwe, bose bari bishimiye ibi birori.
Bamwe mu bahanzi baririmbye muri ubu bukwe harimo Christopher n’abahanzi bahoze baririmbana na Zigg 55 mu itsinda “The Brothers” aribo Danny Vumbi na Koudou.
Umuhanzi Dj Pius wo mu itsinda “Two 4 Real” rizwi mu ndirimbo “Imitobe” niwe wafashije gususurutsa ubu bukwe nk’umu Dj.
Amagambo anyuranye yagaragaye muri ubu bukwe yifurizaga ibihe byiza aba bombi barushinze ndetse no kuzahirwa mu buzima bushya batangiye.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
wampayekanomaro kawe
wampayekanomaro kawe
nabonye numva ndakunze
yayaya,ikigage.com
Iyo nintera nziza ateye buriwese yifuza kuzageraho gusa icyonabifuriza nuko bazabyara baga heka .
Iyo nintera nziza ateye buriwese yifuza kuzageraho gusa icyonabifuriza nuko bazabyara baga heka .
Muraho! mukomereze aho muguteza umuziki nyarwanda imbere ariko mujye mwibuka n’umuzi wo hanze ya kigari? urugero nko mu KARERE ka BUGESERA naho umuziki n’ubundi bukorirkori birakataje pe?????????????????????????