Igitaramo cya Jules Sentore cyimuriwe muri Stade Amahoro i Remera

Ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo, igitaramo cy’umuhanzi Jules Sentore cyimuriwe muri Stade Amahoro i Remera aho kubera kuri Serena Hotel nk’uko byari bimaze iminsi bitangazwa hirya no hino mu bitangazamakuru binyuranye.

Iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki 3.11.2013 kikaba cyarahujwe n’igitaramo cyari cyateguwe na Kwetu Films mu rwego rwo gutunganya filime bari gutegura bise “My Identity”.

Impamvu nyamukuru y’iri hinduka yatewe n’uko igitaramo cya Jules Sentore cyendaga guhura n’igitaramo gitegura filime iri gutegurwa kandi bombi bakaba bakeneye abahanzi bamwe bakora injyana gakondo basanga byarushaho kuba byiza bahuje ingufu bagakora igikorwa kinini aho kuzitagaranya.

Iyi filime iri gutegurwa ni filime y’amateka (documentaire) yo kwibuka imyaka 20 Jenoside imaze ibaye mu Rwanda, ikaba iri gutegurwa na Eric Kabera umuyobozi wa Kwetu Films.

Muri filime ye amaze imyaka ibiri yose ategura, n’ubwo izaba ivuga ku mateka (documentaire) agendanye na Jenoside yabaye mu Rwanda, Eric yifuje ko filime ye yarangwa cyane n’ibyiza u Rwanda rwagezeho bityo asanga nta kindi cyabimufasha atari umuco nyarwanda kandi uyu muco ukaba ugaragarira mu buhanzi.

Makuza Lauren na Jules Sentore.
Makuza Lauren na Jules Sentore.

Muri iyi filime hazagaragaramo abahanzi nka Jean Paul Samaputu, Ben Ngabo, Mighty Popo, Ama-G The Black, Gakondo Group, Masamba n’abandi.

Muri iyi filime kandi, bazagaragazamo igitaramo cya Jules Sentore nk’umwe mu bahanzi bakiri bato bakora injyana gakondo, ibi bikaba bimuha amahirwe menshi yo kurushaho kubaka izina mu ruhando Mpuzamahanga aho iyi filime izagera hose.

Bwana Makuza Lauren, umuyobozi w’Umuco na Siporo muri MINISPOC yatangarije abari bitabiriye inama ko igihe kigeze ngo abahanzi nyarwanda barenge imbibi kandi agasanga filime ari kimwe mu byabafasha kurenga izo mbibi dore ko zigera kure cyane iyo zikoze neza.

Yagize ati: “Ni film izaba ivuga ku buzima, ku myidagaduro y’Abanyarwanda bishingiye ku muco wabo, ni muri ubwo buryo yatekereje gukora igitaramo kinini cyiza agatumira abahanzi nyarwanda bahanga inganzo cyangwa bashingira inganzo yabo ku muco gakondo harimo itorero urukerereza, abahanzi nyarwanda bakora ibihangano bishingiye ku muco, Ben Ngabo, Masamba n’abandi”.

Yakomeje agira ati “Si ngombwa ko hagaragara gusa abahanzi bakuru, ahubwo abahanzi nabo bakizamuka berekanwe ko nabo bahanga bashingiye ku muco. Ni muri urwo rwego bifuje gushyiramo launch ya Jules Sentore…mu rwego rwo kugira ngo umuhanzi abone ko umuziki we utagomba kugarukira ku rwego ruri hano ahubwo bigere ku rwego mpuzamahanga. Iyi film igenewe international audience…” .

Bwana Eric ku ruhande rwe, yashimangiye ko yasanze kwifashisha abahanzi baririmba gakondo ndetse n’Intore aribwo buryo budasubirwaho bwo kugaragaza umwihariko n’umwimerere u Rwanda rufite mu ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati: “Mu by’ukuri u Rwanda ni igihugu cyagize amateka maremare, hakozweho film nyinshi…umwaka utaha tuzaba turi kwibuka imyaka 20 Jenoside ibaye….n’ubwo bwose u Rwanda ruzwi ku mateka yaruranze, ni ngombwa ko nerekana n’umwihariko w’u Rwanda. Kandi umwihariko wacu ni umuco, ni amateka yacu,…

numvaga ntakundi nabitambutsa ntifashishije umuco, ntifashishije intore…ntabwo wavuga ngo ugiye gutanga umuco uterekanye abantu baharaniye umuco, byaba byiza twerekanye umuco nyarwanda, abasore bagenda babyiruka bakoresha umuco nyarwanda n’ubwo baba bakoresha ibikoresho by’ubu.”

Eric Kabera, umuyobozi wa Kwetu Films.
Eric Kabera, umuyobozi wa Kwetu Films.

Ku bijyanye n’igihombo Jules Sentore yaba ashobora gukura mu kwimura igitaramo cye mu minsi ya nyuma, Jules yadutangarije ko kuri we abona n’ubwo habaho uko gutakaza ingufu bigendanye n’imyiteguro yari yarakozwe mbere, bitatuma atishimira cyane inyungu nini azakuramo dore ko ari amahirwe kuri we bizatuma agera ku rwego mpuzamahanga byoroshye.

Ibi kandi bose nibyo bagarutseho kuko mbere y’uko bafata iki cyemezo habanje kuba inama ndende babyigaho bareba igihombo n’inyungu mbere y’uko Jules Sentore na Gakondo Group bafata umwanzuro wo kwemera guhuza igitaramo cyabo n’icya Kwetu Films.

Twabibutsa ko alubumu ya Jules Sentore izamurikwa ni alubumu ye ya mbere yise “Muraho Neza” iriho indirimbo ze nka “Udatsikira” ari nayo yari yitiriwe igitaramo.

Igitaramo kizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice aho kwinjira bizaba ari amafaranga 1000 na 5000 mu myanya y’icyubahiro.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka