Ku cyumweru tariki 03/11/2013, korali La Lumiere ya Nyanza ya Kicukiro izamurika alubumu yayo ya mbere yise « Ingoma y’Amahoro » ; icyo gikorwa kizaba mu byiciro bitatu bikurikirana.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, kuri uyu wa gatandatu tariki 19/10/2013, umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nshimiyimana Fikiri wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Zigg 55 yambikanye impeta n’umukunzi we Umutoni Salama wamenyekanye cyane ku izina rya Iddo Salama.
Hashize igihe kitari kinini umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana uzwi ku izina rya Theo Bosebabireba asubiyemo imwe mu ndirimbo ze zihimbaza Imana izwi ku izina rya “Ingoma yawe niyogere” akayikorana na Ama-G The Black ariko itorero asengeramo rya ADEPR ntiryabyakira neza.
Umuhanzi Karasira Aimable uzwi ku izina rya Professor Nigga yashyize hanze indirimbo nshya yakoze yise “Turi ku rugendo” ikaba ari indirimbo yakorewe muri studiyo “Horiwacu” ikorwa na Producer Sam.
Ubwo hatangwaga ibihembo by’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana begukanye mu marushanwa ya Groove Awards, ababyitegereje neza banahamya ko Patient Bizimana yishimiye cyane igihembo cya Gaby kurusha ibihembo bye bitatu yegukanye.
Umuhanzi w’umunyarwanda Peace wari washoboye kwitabira amarushanwa ya Tusker Project Fame 6 ngo yababajwe no kuba atashoboye gukomeza ariko afite ibyishimo kuko ibyo yakoze bose babishimye.
Ku wa gatanu tariki 18/10/2013, itsinda Urban Boys hamwe n’abandi bahanzi barimo Lil G, Young Grace, Binney Relax n’abandi bazataramira kuri Greenwhich Hotel i Remera aho Kanyombya azaba yabaye umushyushyarugamba.
Umuhanzi Lil G afatanyije n’umuhanzi Mavenge Sudi, bari gusubiramo indirimbo ya Mavenge Sudi yitwa “Gakoni k’abakobwa”.
Abahanzi Dj Kwenye Beat na Dj Mo bo muri Kenya bamaze kugera mu Rwanda baje mu birori byo gusoza Groove Awards Rwanda 2013 biri bube kuri iki cyumweru tariki 13.10.2013 ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo kuva saa cyenda z’amanywa.
Umuhanzi akanaba umunyamakuru Jean Claude Rusakara Umugwaneza, aravuga ko intego ye mu muziki atari uguharanira kuba umu star (icyamamare) nk’uko bikunze kugenda kuri benshi, ahubwo icyo agamije ngo ni ukwishimisha akanashimisha abantu.
Umuhanzi Rafiki umaze kuba icyamamare mu njyana ye yihangiye yise “Coga Style” afite gahunda yo kwagurira umuziki we mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (East Africa).
Gaju Justin uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kid Gaju, aravuga ko indirimbo “Ngabira agatabi” yakoranye na Jay Polly ntaho ihuriye no gusaba itabi ahubwo ngo ni uburyo bwo gusaba gusa.
Karangwa Lionel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lil G, n’ubwo ari kwitegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye, ntibiri kumubuza no gutegura alubumu ye ya kabiri ateganya kuzamurika mu mpera z’uyu mwaka.
Umuhanzi Eddie Mico yashyize hanze indirimbo yakoranye n’umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya uzwi ku izina rya Kafashia, iyi ndirimbo yabo ikaba yitwa “Connected”.
Umuhanzi Eric Senderi International Hit arahamya ko amashusho y’indirimbo ye yise “Njomba” azaba ari amashusho aruta andi mashusho yose yabayeho.
Umuhanzi Mani Martin, abaye Umunyarwanda wa mbere ubashije kugira amahirwe yo kuba mu bahanzi 12 bo muri Afurika bahatanira insinzi mu marushanwa akorwa na radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) mu guteza imbere impano nshya z’abahanzi bo muri Afurika.
Butera Jeanne uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Knowless yashyize hanze indirimbo nshya yise “Baramushaka”, ikaba ari indirimbo isa n’iyiyama abakobwa baba bashaka gusenya urukundo rw’abikundaniye.
Chorale St Etienne ni korali ibarizwa mu rusengero rwa EAR Biryogo ikaba ari korali igizwe n’abaririmbyi 26. Iyi korali yavutse mu mwaka wa 1982 ari nabwo yahise itangira umurimo w’ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu.
Korali Kinyinya yamenyekanye cyane ku ndirimbo «Urondereza ubusa bukimara » igiye kumurika alubumu y’amashusho bise « Iherezo ry’ubutayu ».
Umuhanzi Auddy Kelly avuga ko kuba igitaramo cyo kumurika indirimbo ye yakoranye na Jody bise “Sinzagutererana” kitaritabiriwe n’abantu byatewe n’umunyamakuru Mister One.
Umuhanzi Kizito Mihigo umaze kubaka izina mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye ndetse no mu bikorwa bya Fondasiyo ye, Kizito Mihigo pour la Paix (KMP), aratangaza ko nta kintu na kimwe abujijwe kuririmbaho mu gihe cyaba kimurimo.
Umuhanzi Bobo Bonfils umaze kubaka izina mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana afatanyije n’itorero Glory to God, bateguye igitaramo bise ‘‘Nimuhumure’’ kigamije guhumuriza abantu.
Abahanzi biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) bakoze ishyirahamwe rizajya ribafasha kwiteza imbere no gufashanya mu buhanzi bwabo dore ko amasomo ataborohera gukora umuziki uko byagakwiye.
Amakuru yavugaga ko abahanzi Elion Victory, Patrick Nyamitali, Peace, Fiona na Teta baba barerekeje muri Kenya kuri uyu wa Gatanut tariki 20/09/2013 kwitabira amajonjora ya nyuma bamwe muri abo bahanzi bahise babihakanira kure.
Umuhanzi Kamichi aratangaza ko kuba umuhanzi biryoha ariko ngo kuba umu star bikavuna cyane.
Nyuma yo kuva mu Bufaransa aho yari yitabiriye amarushanwa ya Francophonie, kuri uyu wa kane tariki 19/09/2013, Mani Martin arerekeza mu gihugu cya Uganda mu iserukiramuco mpuzamahanga rizwi ku izina rya “Bayimba International Festival”.
Nyuma y’uko abahanzi bagize itsinda “Benegihanga” mu baserukiye u Rwanda mu marushanwa ya francophonie yaberega mu Bufaransa ariko bagatoroka, Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) iratangaza ko bitazongera korohera abahanzi bakiri urubyiruko gusohokera u Rwanda.
Abel Nduwayo, umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, ubuzima yanyuzemo ubwo yabaga hano mu Rwanda bwatumye avamo umuhanzi ukomeye mu gihugu cye.
Kuwa gatandatu tariki 14/09/2013, nibwo abahanzi b’abanyarwanda bahatanira kwegukana insinzi muri Groove Awards bazamenyekana, urutonde rwabo rukaba ruzamenyekana mu kiganiro abategura aya marushanwa hano mu Rwanda bazagirana n’abanyamakuru.
Itsinda ry’abaririmbyi ‘Abenegihanga’ rihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa irimo kubera mu mujyi wa Nice, ryamaze gutsinda icyiciro cya mbere cy’amarushanwa, rikaba rikomeje guhatanira umwanya wa mbere.