Peace ngo yababajwe nuko atakomeje muri TPF ariko ngo ibyo yakoze bose barabishimye

Umuhanzi w’umunyarwanda Peace wari washoboye kwitabira amarushanwa ya Tusker Project Fame 6 ngo yababajwe no kuba atashoboye gukomeza ariko afite ibyishimo kuko ibyo yakoze bose babishimye.

Mu kiganiro twagiranye na Peace nyuma yo kugaruka mu Rwanda nyuma yo gusezererwa, yadutangarije ko yishimiye uburyo Abanyakenya n’abandi bantu bari bahari bashimye ibyo yakoze.

Peace yagize ati: “…kuri njyewe kuba ntakomeje byambabaje ariko igikuru ni uko ibyo nakoze bose babishimye yaba Abanyakenya, yaba n’Abanyarwanda, bose abari bahari n’ababibonye babishimye.”

Bamwe mu bakurikiranira hafi muzika hano mu Rwanda twaganiriye, nabo batubwiye ko bababajwe no gusezererwa kwa Peace ariko nabo bemeza ko Peace ari umuhanga kandi ko yakoze neza cyane.

Umuhanzi Peace.
Umuhanzi Peace.

Jean Paul Ibambe wahoze ari umunyamakuru ku inyarwanda akaba muri iyi minsi ari umwe mubashyigikira abahanzi cyane cyane mubijyanye n’ubujyanama, yagize icyo abivugaho.

Ibambe yagize ati: “Nk’Umunyarwanda birababaje kubona Umunyarwanda yavuyemo, iyo bagera kuri final bose byari byiza. Hari abavuga ngo yarenganye gusa uko tubireba ntabwo yari kuba yavuyemo, ariko aba judges baba bafite ibindi bakurikiza, kuko twe judgment yacu iri kugendera kubyo twabonye gusa ariko bo bafite andi mategeko bagenderaho, nibo baba bari kumwe nabo …

nababaye ariko ntibirangirire aho ahubwo dukomeze dushyigikire abandi basigayemo kuko n’iyo hasigaramo umwe, tumushyigikiye twese ntiyabura gutwara igikombe.”

Dj Adams nawe ku ruhande rwe yagize ati: “Njye sinzi ukuntu nabivuga, erega barebera ku bintu byinshi! Birababaje kuba Peace yasezerewe ariko n’abasigayemo ni abahanga! Nk’Umunyarwanda byambabaje kuba yasezerewe kuko ari mu bantu b’abahanga cyane dufite hano mu Rwanda ariko nta kundi tugomba kubyakira.”

Peace yageze mu Rwanda saa sita z’amanywa kuri uyu wa 15/10/2013 avuye muri Kenya. Kuri ubu yasubiye mu buzima busanzwe bw’ishuri.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka