Hasigaye iminsi itatu gusa yo guha Patrick Nyamitali amahirwe yo gukomeza muri TPF

Nyuma y’uko umuhanzikazi Phionah ashyizwe mu igeragezwa (probation) akagira amahirwe agatsinda, ubu noneho ni igihe cyo guha umuhanzi Patrick Nyamitali amahirwe yo gukomeza mu marushanwa ya Tusker Project Fame 6.

Nubwo Patrick Nyamitali ari umuhanzi w’umuhanga, ubu yashyizwe mu igeragezwa ku buryo naramuka adatowe cyane, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9.11.2013 azasezererwa mu marushanwa ya Tusker Project Fame 6.

Mu kiganiro twagiranye na Gedeon Nkurunziza umujyanama we, yahamagariye Abanyarwanda bose guha amahirwe uyu muhanzi dore ko ugutsinda kwe ari insinzi ku gihugu cyacu cy’u Rwanda.

Gedeon yagize ati: “kugeza ubu mu by’ukuri sinzi ko hari icyo umuntu yavuga, gusa ndasaba abantu bose bakunda muzika nyarwanda ndetse na Nyamitali by’umwihariko ko bamutora hanyuma akazapassa kuwa gatandatu…”.

Patrick Nyamitali ari hamwe n'umujyanama we Gedeon Nkurunziza.
Patrick Nyamitali ari hamwe n’umujyanama we Gedeon Nkurunziza.

Gutora Nyamitali biri mu buryo bubiri aribwo gukoresha ubutumwa bugufi (sms) ndetse no gukoresha interineti.

Ku butumwa bugufi, ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefoni yawe ukandikamo ijambo TUSKER ugasiga akanya ukandika umubare uranga nyamitali ariwo 9 hanyuma ukohereza kuri izi numero +254739966811 kubari mu Rwanda, Burundi cyangwa Sudani y’Epfo.

Ku muntu uri mu gihugu cya Uganda wifuza guha amahirwe Patrick Nyamitali abinyujije mu butumwa bugufi nawe akora ibyo twavuze haruguru akohereza ubutumwa bwe bugufi kuri 8338. Uri muri Kenya ashaka gutora Patrick we yohereza kuri 21001 naho uri muri Tanzaniya we akohereza kuri 15324.

Nyamitali Patrick.
Nyamitali Patrick.

Uwifuza gutora anyuze kuri interineti yakurikira iyi link http://tuskerprojectfame.tv/poll/ akabasha gutora Nyamitali no kumwongerera amahirwe yo gutambuka.

Twabibutsa ko guha amahirwe Patrick Nyamitali bizarangirana no ku wa gatanu tariki 8.11.2013 kuko abazatambuka bazamenyekana kuwa gatandatu tariki 9.11.2013 kandi umuntu akaba yemerewe gutora buri munsi ariko inshuro imwe ku munsi.

Abandi bahanzi bari kumwe na Nyamitali mu igeragezwa (probation) harimo Bior wo muri Sudan y’Epfo akaba arangwa na numero 3, Sitenda uhagarariye Uganda akaba arangwa na numero 11, Nyambura uhagarariye Kenya akaba arangwa na numero10 na Patrick Nyamitali uhagarariye u Rwanda akaba arangwa na numero 9.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka