MUNUSCO yahawe umuyobozi mushya

Gen Carlos Alberto dos Santos Cruz wo mu gihugu cya Brazil yagizwe umuyobozi w’ingabo ibihumbi 20 z’umuryango w’abibumbye ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).

Umusimbuye akaba afite inshingano yo kurinda abaturage no kurwanya imitwe yitwaza intwaro igahundabanya umutekano w’abaturage.

Nk’uko bitangazwa na radiyo y’Abongereza (BBC) bigiye kuba ubwa mbere umuryango w’abibumbye uhaye inshingano ingabo zayo kurwanya imitwe yitwaza intwaro.

Gen Carlos Alberto dos Santos Cruz avuga ko yiteguye guhangana n’ibibazo azasanga mu burasirazuba bwa Congo birimo akababaro abaturage baterwa n’ihungabanywa ry’umutekano n’imitwe yitwaza intwaro.

Gen Carlos Alberto dos Santos Cruz.
Gen Carlos Alberto dos Santos Cruz.

Mu ngabo Gen Carlos Alberto dos Santos Cruz azaba ashinzwe kuyobora, harimo n’ingabo 2500 zifite inshingano yo kurwana n’imitwe yitwaza intwaro, abasirikare ba mbere hamwe n’abayobozi babo bo mu gihugu cya Tanzania na Malawi bakaba baramaze kugera mu mujyi wa Goma.

Gen Santos Cruz wo mu gihugu cya Brazil ahawe inshingano yo kuyobora ingabo z’umuryango w’abibumbye mu birasirazuba bwa Congo nyuma yo kurangiza ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu Haiti mu mwaka wa 2007.

Gen Carlos Alberto dos Santos Cruz asimbuye umugenerali w’umuhinde wari uyoboye ingabo za MONUSCO washoboje igihe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka