Ingabo za Tanzaniya zisaga 1200 zirajya muri Kongo

Biteganyijwe kuri uyu wa kane tariki 09/05/2013 ingabo za Tanzaniya 1258 zekerekeza mu burasizuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho zigiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Mu muhango wo gusezera kuri izo ngabo wabaye tariki 08/05/2013 mu Karere ka Kadaha mu Ntara ya Pwani, Prezida wa Tanzaniya, Jakaya Mlisho Kikwete yabasabye kuzarangwa n’imyitwarire myiza mu nshingano zitoroshye bagiye gusohoza.

Avuga ko bagiye kubungabunga amahoro mu burasizuba bwa Kongo, batagiye kurwana n’umuntu wari we wese; nk’uko itangazo ryasohowe na Perezidansi ya Tanzaniya ribivuga.

Agira ati: “Tugiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, nta shiti muzi neza inshingano zanyu. Tugiye kubungabunga amahoro ntitugiye kurwana n’umuntu uwo ari we wese.”

Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete ashyikiriza ibendera umuyobozi w'izo ngabo.
Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete ashyikiriza ibendera umuyobozi w’izo ngabo.

Aba basirikare ndetse n’abandi bazava muri Afurika y’Epfo na Malawi bose basaga ibihumbi bitatu bafite inshingano zo guhashya imitwe yitwara gisirikare ijagata mu Burasizuba bwa Kongo-Kinsha ku isonga haza M23 igaragaza ko ifite imbaraga na FDLR igizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda muri Mata 1994.

Uyu mutwe uzakoresha imbaraga uzayoborwa na Brig. Gen. James Mwakibolwa ukomoka muri Tanzaniya ariko ukabarizwa mu Mutwe ushinzwe kugarura amahoro muri Kongo-Kinshasa (MONUSCO).

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka