MONUSCO yongeye kwemeza ko brigade d’intervention izarwanya imitwe yose harimo na FDLR

Umuvugizi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) yemeza ko inshingano z’umutwe udasanzwe w’ingabo zoherejwe kurwanya imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo (brigade d’intervention) ari ukurwanya imitwe yitwaza intwaro harimo na FDLR.

Umuvugizi wa MONUSCO avugana n’itangamazamakuru rikorera muri Congo taliki 29/05/2013 yemeje ko inshingano z’uyu mutwe ugizwe n’ingabo za Tanzaniya, Malawi na Afurika y’Epfo ari ukurwanya imitwe yitwaza intwaro igahungabanya umutekano harimo M23 hamwe na FDLR.

Perezida wa Tanzaniya, igihugu gifite ingabo nyinshi muri brigade intervention aherutse gutangaza ko kugirango amahoro agaruke muri Congo, U Rwanda na Uganda bikwiye kugirana ibiganiro n’imitwe ibirwanya ikorera muri Congo.

Iri jambo ritakiriwe neza na benshi, byatumye hibazwa icyo ingabo za Tanzania zitezweho mu gihugu cya Congo mu gihe inshingano zifite zirimo no kurwanya imitwe yitwaza intwaro harimo na FDLR irwanya u Rwanda none akaba ayisabira imishyikirano.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR mu mashyamba ya Congo.
Bamwe mu barwanyi ba FDLR mu mashyamba ya Congo.

Bamwe bashinja izo ngabo kuzakorana n’ingabo za FDLR zisanzwe ziri mu ngabo za Congo bigatuma FDLR ibona imbaraga aho kurwanywa nk’uko bitezwe. Ababyibaza babihera ku bufatanye bw’ingabo z’u Rwanda na FARDC mu kurwanya FDLR butagezweho uko byari byitezwe bitewe n’uko abarwanyi ba FDLR bari bafite ababaha amakuru bari mu ngabo za FARDC.

Ibi ariko umuvugizi wa MONUSCO, Manodge Mounoubai abitera utwatsi akavuga ko uyu mutwe w’ingabo ufite inshingano yo kurwanya imitwe yose ihungabanya umutekano harimo na FDLR.

Ingabo za Tanzania zigera 1200 zamaze kugera m’uburasirazuba bwa Congo, nyamara mu mirwano iheruka yahuje ingabo za Leta ya Congo hamwe n’inyeshyamba za M23 ingabo za Tanzania zanze kugira icyo zikora zivuga ko zitarabona ibikoresho.

Perezida Kikwete ashyikiriza ibendera umuyobozi w'ingabo za Tanzaniya zagiye muri Congo kurwanya imitwe ihungabanya umutekano.
Perezida Kikwete ashyikiriza ibendera umuyobozi w’ingabo za Tanzaniya zagiye muri Congo kurwanya imitwe ihungabanya umutekano.

Manodge Mounoubai avuga ko bagomba no kureba ibizava mu biganiro bibera i Kampala kuko badashobora kurwanya abantu bari mu biganiro by’amahoro.

Ibiganiro byari bimaze igihe bigahaze bikaba bigiye kongera gutangira hagati ya Leta ya Congo hamwe n’umutwe wa M23 kugira ngo barebe icyo bakumvikanaho mu kugarura amahoro, leta ya Congo ikaba yari yarabivuyemo nyuma yo gutanganzwa ko ingabo zigomba kurwanya imitwe yitwaza intwaro zigiye koherezwa.

Hagati aho, Timo Mueller umushakashatsi mu mushinga ukorera Goma yatangarije Ijwi ry’Amerika ko hari amakuru avuga ko ingabo z’Afurika y’Epfo zitishimiye ishyirwaho ry’Umunyabrezil kuyobora MONUSCO hamwe n’uko umuyobozi w’umutwe uzarwanya imitwe yitwaza intwaro uzaba uyobowe n’Umunyatanzaniya.

Abarwanyi ba M23 ubwo barimo bava Sake na Masisi basubira Rutchuro.
Abarwanyi ba M23 ubwo barimo bava Sake na Masisi basubira Rutchuro.

Uyu mushakashatsi akaba avuga ko hataramenyekana niba Afurka y’Epfo izohereza ingabo cyangwa izasaba iziri muri MONUSCO akaba arizo zifatanya n’Abanyatanzaniya kurwanya imitwe yitwaza intwrao.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

afrika yefpo yo nishaka ibyihorere kuko no muri centre afique berekanye aho ubushobozi bwabo bugeze
mugihe hapfuye 27 mu minsi 1 gusa
iyo urwana udafitte icyo urwanira ntushobora gutsinda

willy yanditse ku itariki ya: 1-06-2013  →  Musubize

S/AFR ntibashobora amashyamba

kanic yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Ahubwo mbona Tanzania yaragiye gufasha FDLR kurusha kuyirwanya! uhereye ku magambo ya president Kikwete simbona ko azatanga amabwiriza ahabanye n’ibyo yavuze.

kanimba yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Abagiye gukemura ibibazo by’abaturanyi nabo iwabo babisizeyo bazagera kuki?urugero ni nka tanzania na malawi baherutse gushaka kurwana mu minsi sihize bapfa imipaka,none ubu bazakorana gute kugirango bagere ku mahoro nabo ntayo bifitemo?ibi byose UN iba ibizi ariko ikabarengaho.

bayingana yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Amagambo meza ahora mu bavugizi ba MONUSCO ariko washaka ibikorwa ukabibura,iyo nunvise ibi nibaza imyaka bamaze muri DRC icyo bakoze kikanyobera,abanyamakuru mutugererayo muge mubatubariza icyo kibazo.

kimenyi yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

sha sylidio turamwemera wagirango yibera mur FDLR nkaya amakuru uba wayataye ute inkho zihora zasanya

kabaka yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

sha sylidio turamwemera wagirango yibera mur FDLR nkaya amakuru uba wayataye ute inkho zihora zasanya

kabaka yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka