M23 yasubiye mu biganiro na Leta ya Congo

Intumwa za M23 zavuye Bunagana zijya mu biganiro i Kampala hamwe na Leta ya Congo, nyuma y’uko umuvugizi wa Leta ya Kinshasa Lambert Mende atangaje ko nta biganiro bafitanye n’inyeshyamba M23 uretse kubasaba gushyira intwaro hasi.

nyuma yo guhaguruka kuri uyu wa Gatanu tariki 05/04/2013, biteganyijwe ko imishyikirano itangira kuri uyu wa Gatandatu ikibanda ku ngingo zo gusinya amahoro.

Gusa M23 ivuga ko idashobora gusinya amahoro hatabanje kwiga ibyo yasabye byose, birimo kwiga uburyo hashyirwaho imiyoborere myiza, imibereho myiza y’umutekano kugarura umutekano muri Kivu y’amajyaruguru, gucyura impunzi no kurwanya FDLR.

Ibiganiro byongeye gutangira mu gihe hitegurwaga ko imirwano igiye kubura mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa.
Ibiganiro byongeye gutangira mu gihe hitegurwaga ko imirwano igiye kubura mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa.

Imishyikirano yatangiye tariki 09/12/2012 kugeza ubu icyakozwe ni ukugenzura ibyagenzweho mu masezerano ya 2009, hagati ya Leta ya Kinshasa hamwe na CNDP, aho byaragaragaye ko ibyakozwe muri aya masezerano bigera kuri 25% gusa birimo kuvanga ingabo zari iza CNDP n’iza Leta.

N’ubwo Kinshasa ishaka ko M23 isinya amasezerano y’amahoro ngo M23 ntiyiteguye kuyasinya ibyateguwe bitaganiriweho.

Rene Abandi umwe mu ntumwa za M23 uri mu mishyikirano Kampala, avuga ko amasezerano Leta ishaka ariyo yayateguye ataganiriweho na M23.

Amasezerano Leta ishaka ko M23 isinya agizwe n’ingingo 12 zirimo kudakurikirana abarwanyi ba M23 basubiye mu ngabo, kwihutisha igikorwa cyo gucyura impunzi hamwe no urwego rw’ubumwe n’ubwiyunge mu banyecongo.

Intumwa za M23 zikavuga ko hagombwa kuganirwa uburyo izi ngingo zishyirwa mu bikorwa kuko na 2009 byari byaganiriweho ariko ntibishyirwe mu bikorwa na Leta ya Kinshasa.

Biteganyijwe ko amasezerano azasinywa tariki ya 11/04/2013, ariko hakibazwa uburyo ingabo zavangwa kandi bamwe mubayobozi ba M23 bari mu gisirikare baramaze kwirukanwa tariki 04/04/2013 harimo na Gen. Makenga n’abandi bamwungirije.

Gen Makenga kimwe n'abandi barwanyi ba M23 birukanywe mu ngabo za Congo.
Gen Makenga kimwe n’abandi barwanyi ba M23 birukanywe mu ngabo za Congo.

Bamwe mu barwanyi ba M23 birukanywe na Perezida Kabila mu ngabo za Congo FARDC barimo; Gen Makenga, Gen Bosco Ntaganda, Gen Baudouin Ngaruye, Col Albert Kahasha, Col Vianney Kazarama, Erick Ngabo, Col Innocent Zimurinda n’abandi bari abayobozi muri M23.

Ku kibazo cy’uko kwirukanwa, Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa avuga ko kubirukana ntacyo bibatwaye kuko n’ubundi batari bakiri mu ngabo za Congo FARDC.

Kimwe mu kwibazwaho ni uburyo intumwa za Leta ya Kinshasa zisubiye mu mishyikirano i Kampala, hakoherezwa ingabo mu birindiro byegereye, aho M23 ikorera kugira zitegereze ingabo za SADC 3.069 zigomba kuza kurwanya imitwe yitwaza intwaro harimo na M23, nk’uko byatangajwe Roger Meece umuyobozi wa UN muri RDC.

Zimwe mungabo za Leta zamaze kugera camp Katindo gutegereza iza SADC.
Zimwe mungabo za Leta zamaze kugera camp Katindo gutegereza iza SADC.

Umwanzuro 2098 wafashwe n’umuryango w’abibumbye wemeje ko mu Burasirazuba bwa Congo hoherezwa ingabo zo kurwanya imitwe yitwaza intwaro harimo M23 na FDLR, izo ngabo zitegerejwe kugera muri Congo mu mpera ya Mata naho ingabo za leta FARDC zikaba zaramaze kugera mu birindiro.

Ingabo za leta ya Kinshasa zamaze kugera Goma zikaba ari ingabo zihariye zizafashwa na MONUSCO, ingabo zizarwanya M23 na FDLR zizaba zigizwe na batayo eshatu harimo abarwanira k’ubutaka bazaba bafite abarwanira mu kirere, ibi bikaziyongeraho indege zidatwarwa n’abantu zifata amakuru.

Ingabo 3069 zizaza kurwanya imitwe yitwaza intwaro zizaza zivuye mu bihugu bya Afurika y’epfo, Tanzania na Malawi, zizafatanya n’ingabo za Congo zamaze kugera mu myanya.

Perezida wa M23 Bisimwa akavuga ko izi ngabo zizarwanya M23 naho FDLR yivanga n’ingabo za Leta, ibi akabihera ko Omoja wetu itashoboye guhashya FDLR kubera ingabo za leta zaburiraga FDLR igahunga.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

njye mbona bose baba bishakira amaBolo DRC yibitseho.nibihangane.gusa mbabajwe nibiremwa byimana ndavuga abaturage rubanda rugufi babigwamo abandi bishakira ubutunzi.barabeshya nabo ntibizabagwa amahoro.nzaba ndeba turikumwe,

kdj yanditse ku itariki ya: 11-08-2013  →  Musubize

Jye mbona icyahosha imvururu zurudaca muri DRC ,bareka NORD KIVU na SUD KIVU bikigenga nkuko bygenze muri Sudan.naho ubundi ntakindi cyarangiza intambara

Pp yanditse ku itariki ya: 30-05-2013  →  Musubize

Reka dutegereze turebe ikizavamo,niba ingabo za congo zivanga cg zikorana na FARDC ntabwo mission izagerwaho,ntanubwo biza kemuka badahereye i muzi y’ikibazo cya congo.

kalisa yanditse ku itariki ya: 18-04-2013  →  Musubize

hhhaaa ibya UN,kabila na SADEC nibyo gusetsa abantu gusa.
igihe ingabo zamahanga zitarwaniye muri congo niryali? zimbabwe,namibia,angola,uganda,urwanda,monusco nizindi ntibuka ,zatsinze iyihe ntambara?ese iza south africa zirusha izazibanjirije iki?ko zoherejwe muri centre africa kuburizamo cout d’etat zaba zarabigezeho se??sha bariya bazahabwa isomo rikomeye.....ikibazo m23 niyongera kwisubiza Goma bamwe bazongera kwivanga muri affaire yabacongomani....

lion yanditse ku itariki ya: 7-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka