Congo imaze kwishyura BEDGL miliyoni 14 z’amadolari mu mafaranga yari yaratwaye

Banki y’umuryango wa CEPGL (BEDGL) yari yarafunze kuva 1994 kubera umutekano muke wabaye mu karere ndetse n’amafaranga yari ifite atwarwa n’igihugu cya Congo ariko ubu yongeye gukora kandi ngo iri hafi kugaragaza inyigo igaragaza imikorere yayo mu guteza imbere akarere.

Ubuyobozi bwa BEDGL buvuga ko iguhugu cya Congo cyemeye kwishyura amafaranga agera kuri miliyoni 14 z’amadolari cyatwaye iyi banki ubwo yafungaga mu 1994 kubera umutekano muke wagaragaye mu karere.

Congo yishyuye 55% by’amafaranga igomba kwishyura (miliyoni 41z’amadolari) ariko menshi muri aya ni ibihano byo gutinda kwishyura. Igihugu cya Congo kigomba kuzagenda cyishyura gahoro kugeza mu myaka icumi.

Andi mafaranga agera ku bihumbi 45 by’amadolari yabonetse avuye mu migabane yatanzwe n’ibihugu bihuriye kuri iyi banki; nk’iko bigaragazwa na raporo y’iyo banki yo mu mwaka 2011/2012.

BEDGL ivuga ko ubu umutungo w’amafaranga ifite agera kuri miliyoni 41 n’ibihumbi 383 by’amadolari, hakaba hategerejwe ko mu kwezi kwa Nyakanga hagaragazwa inyigo y’iyi banki mu guteza imbere akarere.

Hazitabwa mu gufasha imishinga y’iterambere ibihugu bigize CEPGL bihuriyeho irimo kubaka ingomero z’amashanyarazi no kubaka imihanda ihuza ibihugu bigatuma abaturage barushaho guhindura imibereho.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka