Leta ya Kongo yanze gusinya amasezerano akuraho ubuhunzi ku Banyarwanda

Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku, yatangarije abanyamakuru Leta ya Congo yanze gusinya ku masezerano avanaho ubuhunzi ku Banyarwanda bahungiye muri Kongo, kubera gutinya ko impunzi ziriyo zisaba ubwene gihugu bwa Kongo.

Biteganyijwe ko nyuma ya tariki 30/06/2013 nta Munyarwanda wahunze igihugu mbere y’umwaka w’1998 uzomgera kwemererwa kwitwa impunzi. Abanyarwanda barashishikarizwa gutahuka mu gihugu cyangwa bakaka ubwenegihugu bw’ibihugu barimo.

Intumwa ziyobowe na Minisitiri ushinzwe ibiza no gucura impunzi, madame Seraphine Mukatabana hamwe na Ambassaderi w’u Rwanda muri Afrika y’epfo Vincent Kerega bitabiriye inama yabereye muri Afurika y’Epfo tariki 19/04/2013 yari igamije gusaba ibihugu bicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda kubahiriza amasezerano akuraho ubuhunzi.

Aba bayobozi bo mu Rwanda babona ko nta mpamvu Abanyarwanda baribakwiye kwitwa impunzi bitewe nuko u Rwanda ari gihugu cyuzuyemo amahoro ukurikije urutonde rw’ibihugu by’Afrika.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka