Ubufaransa bwohereje ingabo muri Centrafrique nyuma yo guhunga kwa Perezida

Ubufaransa bwohereje ingabo 350 muri Centrafrique ngo barinde umutekano w’Abafaransa n’abandi banyamahanga bari muri iki gihugu nyuma y’uko inyeshyamba zirwanya Leta ya Perezida Froincois Bozize zifatiye umurwa mukuru, Bangui.

Ingabo z’Abafaransa zageze muri Centrafrique tariki 23/03/2013 ariko zitangira gushyirwa mu myanya ku cyumweru taliki 24/03/2013; nk’uko bitangazwa na Reuters. Ku cyumweru kandi nibwo byamenyekanye ko Perezida wa Centrafrique, Francois Bozize yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umwe mu bayobozi b’inyeshyamba za Seleka zirwanya Leta ya Francois Bozize, Col Djouma Narkoyo, yatangarije itangazamakuru ko n’ingoro ya Perezida bamaze kuyigeramo kandi batahamusanze.

Perezida Bozize yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) adashoboye no guhungana n’umuryango we nyuma y’uko bamwe mu bamurinda icyenda b’ingabo zavuye muri Afurika y’Epfo bahasize ubuzima.

Inyeshyamba za Seleka zirasabwa kudahohotera abaturage nyuma yo gufata Bangui.
Inyeshyamba za Seleka zirasabwa kudahohotera abaturage nyuma yo gufata Bangui.

Igihugu cya RDC cyasabye ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kwita ku mpunzi (UNHCR) gufasha umuryango w’abantu 25 ba perezida Bozize kumusanga muri Congo aho yahungiye.

Seleka ifashe umujyi wa Bangui mbere gato ya Pasika, ibi bikaba bias n’ibyo yari yakoze umwaka wa 2012 aho nabwo yari igiye gufata uyu mujyi mbere gato mu minsi ya Nohel.

Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kahuye ku mugoroba taliki 24/3/2013 kasabye inyeshyamba kwigengesera umutekano w’abaturage.

Igihe muri Centrafrique ibintu bicika uwari ahagarariye UN muri iki gihugu, Margaret Vogt, yari yibereye mu kiruhuko muri Amerika.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nonese wagiraga ngo uwo uhagarariye UN akore icyi? ajye kurwana se ?

lol yanditse ku itariki ya: 25-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka