Jean Marie Runiga yahakanye ko nta ngabo za M23 zo ku ruhande rwe zasubiye muri Congo

Umukuru w’abarwanyi ba M23 baherutse guhungira mu Rwanda, Jean Marie Runiga, aratangaza ko yatunguwe no kumva abavuze ko we n’abasirikare be basubiye rwihishwa muri Congo kurwana.

Hari amakuru aherutse gukwira mu bitangazamakuru yavugaga ko Jean Marie Runiga n’ingabo ze 450 zicumbikiwe mu karere ka Ngoma mu ntara y’iburasirazuba basubiye muri Congo kurwana.

Asubiza ibibazo by’abanyamakuru, tariki 30/04/2013, Runiga yavuze ko ibyo yumvishe mu bitangazamakuru nawe byamutunguye kuko we yumva adafite igitekerezo cyo gukomeza gukorera Politiki ku butaka bw’u Rwanda.

Yagize ati “Bavuze ko njye n’abasirikare banjye bagera kuri 450 twasubiye muri Congo, ni ikinyoma cyambaye ubusa nkuko mubyibonera dore turihano muri kutubona. Ntago nakora politike ku butaka bw’u Rwanda kandi amakuru avuga ko dufashwa n’ingabo z’u Rwanda sibyo kuko iyo badufasha ntitwari guhunga”.

Gen Bodouin nawe waje uhagarariye ingabo zahungiye mu Rwanda, yavuze ko uretse no gusubira muri RDC kurwana, we adateganya kongera gukora imirimo ya gisirikare.

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru niba koko umuntu nka General asezeye igisirikare, yamwenyuye asubiza agira ati “Njye nasinye amasezerano yo kureka ibikorwa bya gisirikare ku bushake nta gahato kandi niyumvishako kongera gusubira muri Congo kurwana atari ibya vuba.”

Amakuru avuga ko abahoze ari ingabo za M23 uruhande rwa Runiga basubiye muri RDC kurwana bavuye mu Rwanda, ahakanwa na Minisitiri ushinzwe ibiza no gucyura impunzi, Mukantabana Seraphine, aho avuga ko abakwiza ibyo bihuha ari abagamije gusiga isura mbi ku Rwanga bagamije kurusebya.

Avugana n’itangazamakuru kuri uyu wa 30/04/2013, Minisitiri Mukantabana yagize ati “Ngirango namwe mwiboneye ko ibyo bavuga ari ugushaka kwanduza isura y’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga, bose uko twabakiriye barahari mwabiboneye na Runiga bavugaga ko yagiye mwamubonye. U Rwanda rushaka amahoro muri kano gace niyo mpamvu twabambuye intwaro.”

Abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda bambuwe intwaro maze bakurwa hafi y’umupaka w’igihugu barwaniragamo nkuko amategeko mpuzamahanga abivuga. Kuri ubu muri uku kwa 04/2013 basinye amasezerano yo kureka ibikorwa bya gisirikare ndetse banatanga imyenda ya Gisirikare bari bafite.

Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi (MIDMAR) ivuga ko mu mezi atanu ari imbere abo bizagaragara ko aya masezerano bayasinye babikuye ku mutima bazakurwa muri iyi nkambi irinzwe ya Ngoma, maze babe bakemererwa gusaba ubuhungiro mu gihugu bashaka.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Kurwana biruta kuba impunzi, ese bazaba impunzi kugeza ryari, amaherezo n’ukuzarwana kuko nta mpuhwe babafitiye muri Congo kandi ntawuzabitaho badafite imbaraga z’imbunda kuko aricyo cyumvisha Kabila.

BABA yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

Leta ya congo yibwira ko amakosa yakoze urwanda rutayabonye kuburyo rwakwishuka ruyasubiramo?zaire iyo itaza kureka interahamwe na EX FAR ngo zambukane intwaro,ibi bibazo byose biri muri kivu ntibiba bihari.none baravuga ibihuha ngo M23 yatsinzwe yongeye gusubira kurwana!yafashe akahe gace?

rwogera yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

Ibi bihuha byose ni ibyandikwa na media zo muri DRC,hakaba na minister wabo wagirango niwe ubikoresha witwa Mende uvuga ibyo abonye byose nk’umuturage nawe w’injiji,ibi rero nibyo bituma haba ikizere gike hagati y’abanyagihugu ndetse na leta kandi haba hakozwe ibishoboka byose kugirango haboneke umuti,ariko ugasanga uruhande rwa congo ntacyo rubikoraho ahubwo rurazambya ibyagezweho.

kalisa yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

NIBYIZA KUBA BATARASUBIYEYO

yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka