Masisi : Intambara yadutse hagatiya ya Nyatura na FDDH

Kuva taliki 12/05/2013 muri Kivu y’amajyaruguru mu gace ka Masisi hongeye kwaduka intambara hagati y’imitwe yitwaza intwaro irimo Nyatura na FDDH umutwe uvuga ko uharanira uburenganzira bwa muntu ; intambara imaze gukura mu byabo abantu bagera ku 4000.

Uduce twibasiwe ni Busumba, Kihunda, Kashanje na Kabare duherereye kuri kilimoetero 20 uvuye Kitshanga, hakaba habarurwa umuturage umwe wayiguyemo naho abandi baturage batandatu bagakomereka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wakabili taliki 14/05/2013 intambara yadutse ahitwa Busumba ndetse abarwanyi ba FDDH iyobowe na Col Kasongo bakuwe mu birindiro na Colonel Noheli uyoboye Nyatura ; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa FARDC uri Kitshanga.

Ibikorwa by’intambara muri Kivu y’amajyaruguru byongeye kwaduka mu gihe kuva taliki 11/05/2013 ingabo zigomba kuza kurwanya imitwe yitwaza intwaro zatangiye kugera Goma, none iyindi mitwe nayo itangiye gusubiranamo no gukura abaturage mu byabo.

Mu ntambara ihuje Nyatura na FDDH harabarurwa ko hari amazu 10 yatwitswe, abandi bagahungira mu duce twa Mpati, Kirumbu na Kibarizo, naho abakomeretse bajyanywe ku ivuriro rya Kirumbu.

Intara ya Kivu y’amajyaruguru hamwe na Kivu y’amajyepfo zibarirwamo imitwe yitwaza intwaro irenga 40, imyinshi ikaba itazwi kuko ivuka mu buryo bwo kugirango yikorere ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, iyindi igashyirwaho mu rwego rwo kurinda amoko yabo kuko batizeye umutekano w’ingabo z’igihugu zabo.

Bamwe mu bayobozi ba gisirikare batungwa agatoki gushinga imitwe kuko ariho bashobora kubona amafaranga kurusha gukorera igisirikare cya Leta.

Uwari umugaba w’ingabo za Congo, Gen Tango Fort , yahagaritswe mu mirimo ye nyuma yo gushyirwa ahagaragara na raporo y’umuryango w’abibumbye kuba atera inkunga umutwe wa Nyatura uhutaza abaturage muri Masisi ufatanyije na FDLR.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka