Somaliya: Abanyamakuru 18 barishwe umwaka ushize

Raporo yashyizwe ahagara tariki 03/05/2013 n’umuryango w’ihuriro ry’abanyamukuru bo mu gihugu cya Somalia yerekanye ko mu umwaka ushize wa 2012, abanyamakuru 18 bo muri icyo gihugu bishwe abandi benshi bagakomeretswa.

Uwo muryango witwa National Union of Somali Journalists (NUSOJ) uvuga ko abanyamakuru bamwe bishwe abandi barakomeretswa bikabije; baratotezwa, barafungwa, benshi bohererezwa ubutumwa bubatera ubwoba ndetse n’amazu ibitangazamakuru bikoreramo menshi agabwaho ibitero.

Abenshi biciwe mu bitero by’ubwiyahuzi ndetse bakanaraswa nabo mu mutwe w’abigometse ku butegetsi muri icyo gihugu bimbuye mu mutwe w’iterabwoba wa Al-shabaab n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Umugi mukuru wa Somaliya, Mogadishu, ni wo waje ku isonga mu kuberamo ibitero byinshi byagabwe ku banyamakuru, aho abanyamakuru 14 bishwe bakanatotezwa, ikanongeraho ko ibitero byinshi byakajije umurego mu kwezi kwa aho abanyamakuru 7 bishwe mu minsi 30 gusa.

Ashyira ahagaragara iyi raporo, ku munsi wahariwe ubwisanzure bw’itangazamakuru ku isi, umunyamabanga mukuru w’umuryango NUSOJ, Omar Faruk Osman, yatunze agatoki igihugu cye ko gishyigikiye umuco wo kudahana mu gihe abanyamakuru batotezwa bikabije.

Yagize ati “Ubwicanyi bw’indenga kamere ku banyamakuru n’abandi bakozi b’ibitangazamakuru bukomeje kuba indengakamere. Twamaze no kubona ko umutekano mu mikorere y’abanyamakuru umeze nabi cyane.”

Abanyamukuru bo mu gihugu cya Somalia bigaragambya kubera mugenzi wabo ufunzwe azira gukora inkuru ku muco wo gufata abakorwa ku ngufu.
Abanyamukuru bo mu gihugu cya Somalia bigaragambya kubera mugenzi wabo ufunzwe azira gukora inkuru ku muco wo gufata abakorwa ku ngufu.

Nk’uko ubushakashatsi bw’iyi raporo bubigaragaza, ngo abanyamakuru 30 barafunzwe mu mwaka ushize bazira gukora akazi kabo.

Osman yakomeje agira ati “Abanyamakuru benshi mu turere n’intara za Somaliya bakomeje kutubwira ko bagoswe n’ubwoba bwinshi haba mu mibereho ndetse no mu mikorere yabo ya buri munsi, bitewe no gukorera ku iterabwoba, kubangamirwa n’ibindi.”

Iyi raporo ya NUSOJ ivuga ko umwaka wa 2012 wabaye uw’iterabwoba rikabije ku banyamakuru, aho 18 bishwe! Iyi raporo kandi ivugako mu gihe hakorwaga ubu bushakashatsi, abandi banyamakuru batanu bakomerekejwe bikabije.

NUSOJ ivugako itotezwa n’iterabwoba kubanyamakuru ryakomeje kwiyongera mumwaka ushize, nyamara harakozwe ubuvugizi buhagije kugirango Leta ya Somaliya ice umuco wo kudahana n’ubutabera burambye.

Muri uyu mwaka wa 2013, umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka (Reporters without borders) wavuze ko Somaliya iri mu bihugu bibi byo gukoreramo umwuga w’itangazamakuru ku isi, aho bayishyize ku mwanya wa 175 ku bihugu byakorewemo ubushakashatsi ku bwisanzure bw’itangazamakuru ku isi.

Umuryango Gallup Polling Organisation washyize u Rwanda ku mwanya wa 30 mu bihugu bishyigikira bikanorohereza abakora umwuga w’itangazamakuru ku rwego rw’isi, ndetse runashyirwa ku mwanya wa 4 muri Afurika nyuma ya Senegal, Ghana na Niger.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka