FDLR irishyuza Leta ya Congo amadolari 150 000

Ubuyobozi bwa FDLR bwamaze kumenyesha Leta ya Congo ko igomba kuyishyura umwenda w’amadolari ibihumbi 150 (miliyoni 96 z’amanyarwanda) mu rwego rwo kuzuza amasezerano Leta ya Congo ifitanye na FDLR.

Mu mwaka wa 2000, Perezida Laurent Desire Kabila wyoboraga Congo yasinye amasezerano na FDLR ngo imufashe kurwanya abamurwanya akabaha amafaranga ndetse n’aho gukorera, amasezerano n’ubu agikomeje.

Taliki 31/01/2013 nibwo umuyobozi wungirije wa FDLR Gen. Stanislas Nzeyimana uzwi nka Gen. Deogratias Bigaruka Izabayo, yandikiye Leta ya Kinshasa ayibutsa kubishyura kubera abarwanyi ba FDLR barwanira ingabo za Congo (FARDC) kuva mu mwaka wa 2001.

Ubuyobozi bwa FDLR bugaragaza ko nta kizere bufitiye Leta ya Congo itarishyura uyu umwenda kuburyo gukomeza gukorana bishobora kugorana; nk’uko tubikesha ikinyamakuru RNA cyashoboye kubona inyandiko za FDLR zishyuza Leta ya Kinshasa.

Leta ya Congo yishyuzwa amafaranga y’abarwanyi ba FDLR baguye mu ntambara Leta ya Congo yarwanaga n’umutwe wa MLC muri 2001 intambara yatumye haba imishyikirano mu Ukuboza 2002.

Ikindi umutwe wa FDLR wishyuza Leta ya Congo ni ingurane igomba guhabwa imiryango yabuze ababo baguye mu ntambara barwaniye Leta ya Congo. Gen. Stanislas Nzeyimana kandi yibutsa Perezida Kabila kubahiriza amasezerano bagiranye 2011 yiswe Ntoto Accord yemerera FDLR ahantu igomba gukorera akaba ariho habera n’ibiganiro bibahuza.

Ubuyobozi bwa FDLR n’ubuyobozi bwa Leta ya Kinshasa bahuye inshuro 17 ahantu hatandukanye hagati ya Gicurasi na Nyakanga 2012.
Gen. Bigaruka yongeye gusaba Perezida Kabila ko Leta ayoboye yahagarika amasezerano ifitanye n’u Rwanda, ayisaba kudakorana na FDLR.

Mu mpera z’umwaka wa 2012, ubuyobozi bwa MONUSCO bwagaragaje impungenge bufite kubera ubufasha FDLR ihabwa ndetse ikaba yarongereye abarwanyi n’ibikoresho, kuburyo abarwanyi 6000 barimo gutegurwa harimo 4000 bari ahitwa Kazibake, mu kigo cya Bashali Mokoto, mu gace ka Lukweti/Ndurumo.

Ubuyobozi bwa MONUSCO mu nyandiko bwanditse taliki 16/12/2012 bwaragaragazaga ko hari abarwanyi ba FDLR 2000 bari ahitwa Nganga habarizwa ubuyobozi bukuru bwa FDLR, abandi bakaba ahitwa Mumo, Hembe, Nyagisozi na Macumbi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mutubwirire FDLR ko iri kwirushya, nibashaka batuze bace bugufi, baze murwababyaye, abakoze amahano bahanwe abandi nabo baze twubake urwatubyaye.. naho ibyo gutekereza intambara ndumva harimo kurota cg gusara! mumbabarire si ntukana ariko jye kubwajye niko mbibona

Mwiza yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

Esejnko numva ibintu bikaze none se buriya FDLR irushya iki ko mbona nta nicyo yafashije Congo? gusa wenda amasezerano ni amasezerano ariko numva FDLR nta cyo yari ikwiye kwishyuza kuko ibya yo ni uguseba gusa.

Twizerimana Jean pierre. yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka