Ingabo zo guhashya inyeshyamba muri Kongo- Kinshasa zizatangira imirimo vuba

Umutwe w’Ingabo z’Umuryango w’Ababimbuye ushinzwe guhashya imitwe yitwara gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo uratangira mu mpera z’uku kwezi kwa Mata n’abasirikare 3069.

Umuvugizi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo-Kinshasa (MONUSCO), Madnodje Mounoubai yatangarije ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP), tariki 13/04/2013 ko uwo mutwe uzaba ugizwe n’abasirikare 3069 bitandukanye n’ibyatangazwaga mbere ko ari 2500.

Ibihugu by’Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi byarangije kwemera ubwo butumwa bwa UN. Buri gihugu kizatanga abasirikare 850.

Mounoubai agira ati: “Buri gihugu kizohereza abasirikare barwanira ku butaka 850 bityo bashyike 2550. Abandi basirikare 519 basigaye bazaba bagize umutwe w’abarashi b’ibitwaro binini, abagenzura aho umwanzi aherereye.”

Uyu mutwe ufite inshingano zikomeye zo guhashya imitwe ya gisirikare igera kuri 30 ariko ku isonga haza M23 na FDLR.

Uyo mutwe ubarizwa muri MONUSCO ariko ukazoyoborwa n’umujenerali ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya, nk’uko abayobozi b’ibihugu ba ICGLR babisabye inshuro nyinshi ko uyoborwa n’Umunyafurika.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Congo, Lambert Mende, atangaza ko uwo mutwe uzatangira imirimo yawo mu mpera z’uku kwezi kwa kane bikaba bihabanye n’ibyo itangazamakuru ryakundaga kuvuga ko uzatangira imirimo yawo muri Nyakanga 2013.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kane itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo ryatangaje ko ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro bibarirwa mu matoni byapakiwe indege bijyanwa ku mupaka wa Uganda na Kongo-Kinshasa aho ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) zashyize ibirindiro.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

kuki abanyafurika turyana ? bariya bazungu bakora muri UN Ntabwo bazi kurasa ? cg nukubafasha kuryana ? none bashutse abanyafurika ngo niturasane ubwacu !!!!!!!!
abanya furika twaridukwiye kumenya ububi bwabariya bera tukishakira umuti wibibazo byacu !!!!!!!!

c@ya. yanditse ku itariki ya: 18-04-2013  →  Musubize

kuki abanyafurika turyana ? bariya bazungu bakora muri UN Ntabwo bazi kurasa ? cg nukubafasha kuryana ? none bashutse abanyafurika ngo niturasane ubwacu !!!!!!!!
abanya furika twaridukwiye kumenya ububi bwabariya bera tukishakira umuti wibibazo byacu !!!!!!!!

c@ya. yanditse ku itariki ya: 18-04-2013  →  Musubize

Nibura impuzi zataha bakaruhuka ubuhuzi utaburimo nakyo abazi abana bamerewe nabi cyane .

yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

rwose nibaze .turuhuke.intambara,yakongo.

m.p yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka