Imirwano yongeye kubura hagati ya Leta ya Kongo n’umutwe wa M23

Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 20/05/2013 imirwano yongeye kubura mu burasizuba rwa Kongo aho ingabo za Leta ya Kongo-Kinshasa zifatanyije n’abarwanyi ba FDLR bagabye igitero ku ngabo za M23.

Umwe mu bagize komite y’itumanaho, Diana Sempebwa Katabarwa yatangarije ikinyamakuru Chimpreports ko nta muntu wari wagwa muri iyo imirwano ibera mu birometero 10 uvuye mu mujyi wa Goma.

Agira ati: “Ingabo za Kongo-Kinshasa (FARDC) zifatanyije na FDLR zagabye igitero i Kanyarucinya ariko twabashije kugisubiza inyuma ahitwa i Muja.”

Katabarwa avuga kandi ko ibitero by’ingabo za Kongo-Kinshasa na FDLR bifite ingaruka zo gusubiza igihugu mu muvu w’amaraso. Hari hashize amezi agera muri atandatu hari agahengehe hagati y’izo mpande ebyiri zihanganye.

Ngo Ingabo za Kongo na FDLR zirategura igitero ku bindiro bya M23 i Tongo mu Karere ka Rutshuru, ariko ingabo za M23 ngo ziri maso; nk’uko Katabarwa yakomeje abitangaza.

Iyuburwa ry’imirwano hagati ya M23 na Leta ya Kabila ribaye mu gihe ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (UN) ushinzwe guhashya imitwe yitwara gisirikare zigeze mu burasizuba bwa Kongo-Kinshasa zatangiye kugera muri Congo.

Izo ngabo zisaga gato 3000 zituruka muri Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzaniya zifite inshingano zo kurwanya imitwe ya girikare ariko M23 ikaba ari yo iza ku isonga kubera ubushobozi yagaragaje ku rugamba ifata Umujyi wa Goma mu gihe gito, bityo ukaba uteye impungenge Perezida Joseph Kabila.

Abasesengura ibibera mu burasizuba bwa Kongo, basanga imirwano ikaze hagati ya Leta ya Kongo-Kinshasa ifatanyije n’ingabo za UN zishinzwe guhashya inyeshyamba na M23 igiye guca ibintu.

Ingabo za M23 zafashe umujyi wa Goma mu mpera z’umwaka wa 2012, Leta ya Kabila yemera ibiganiro byaberaga i Kampala muri Uganda.

Ariko, nyuma yo gushyiraho umutwe wo guhashya imitwe yitwara gisirikare, ibiganiro bya M23 na Leta byagenze biguruntege birangira bihagaze ntacyo bigezeho.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

BIRABABAJEKUGIRANGO,IGIHUNGUCABAVANDIMWEGIHORENAMAHORO

CLEMENTINE yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize

NDABONA KONGO ISHAKA GUHAMAGARA M23 GUSA NZI NEZAKO IRIBUBITABE BVRAVO M23 NAHOTANZANIYA AKAYO KAYENZE MBABARIYE ABO BASORE BAGIYE KUHASSIGA UBUZIMA
WAZAZI MUNATAKA KUTEREMUSHYA MACHOZI POLE SANA WA NDUGU
KWANI WAPIGANAJI HAWA NI HATALI KABISA MUWAOMBEYE WATOTO WENU

KAMANZIANTOINE yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

m23 ikwi gufasha nuba halivagula moko muli congo

uerema yanditse ku itariki ya: 22-05-2013  →  Musubize

Ahaaa gusa nidanger kabila baramukina umutwe ziriya ngabo ntacyo zimaze zije kwirira inote erega tanzanie imeze nka basirikare ba congo nabo bazakubitwa.gusa M23 courage.

Fredy yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Erega igikenewe nibiganiro! nah’ubundi hababaje twebwe tugiye gucikisha amashuri umwaka utarangiye hamwe nabaturage bagiye guta ibyabo. ariko M23 Irabahashya nk’uko byagenze umwaka ushize.

ELeve yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Umva kabisa iyi mirwanp umutwe wa M23 utera uzazana byinshiu none ho bhigeze aho Congo ifatenya na FDLR? iha ni danger kibisa hisagaye gutabarwa na Nyagasani gusa naho ubunndi turashize.

Twizerimana Jean pierre. yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

ngahoo!!!!!!!!!! noneho nihatari ntihagararape! gusa kongo nuko ibonye ko ingabo za africa zimaze kuhagera none irayishoje kugirango akazi kabazanye gatangire! erega ntamishyikirano bashaka. reka turebe icyo bizatanga

dudu yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

ngaho noneho ntiribuhagarare.gusa ndabona kongo yabikoze kuko yabonye ko ingabo z’africa zahageze. nuburyo bwogutangiza igikorwa cyabo. erega kongo ntamishyikirano ishaka. yagirango akazi agatangire. reka turebe icyo biri bubyare

yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

ariko rwose koko ko ibiganiro aribyo byari kuzaba byazana amahoro muriyi ntara koko barekeye aho

vuga yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Ahaaaaa! Izi ntambara nizo kumena amaraso gusa. Nah’ubundi ntacyo zikemura,

Muhumesto yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka