FDLR yagabye igitero i Rutshuro gihitana abantu 10

Ingabo z’umutwe wa FDLR zateye muri centre ya Rutshuro ku mugoroba wa tariki 24/02/2013
haba imirwano y’igihe gito yahitanye abasirikare ba M23 n’abaturage umunani.

Nk’uko bitangazwa n’abaturage batuye Rutshuro ngo ingabo za FDLR yateye zivuye muri Pariki ahitwa Katumba zishobora kwinjira mu mujyi wa Rutshuro zitangira kurasa aho zahanganye n’ingabo za M23 ndetse hakaba habaye n’ibikorwa byo gutwika amazu.

Umuvugizi w’ingabo za M23, Col Kazarama, avuga ko imirwano yabaye ndetse bashobora gusubiza icyo gitero inyuma ariko kigira abo gihitana. Col Kazarama avuga ko FDLR yari igamije kwica abaturage no gusahura kuko zituye muri pariki zisohoka zishaka kwambura abaturage ibizitunga.

Iki gitero cya FDLR kigabwe nyuma y’amasaha make muri Ethiopia hasinywe amasezerano yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo harwanywa imitwe yitwaza intwaro harimo na FDLR yakomeje gutungwa agatoki guhungabanya umutekano w’abaturage no gufata ku ngufu abagore.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka