Igishushanyo mbonera gishya cy’umujyi wa Kigali cyamuritswe kigaragaza uburyo uyu murwa mukuru uteganywa guhindurwamo ikitegererezo muri Afurika no ku isi, bitewe n’iteganyamigambi rijyanye n’igihe ryashyizwe imbere mu myubakire izaba iriho.
Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB), Ambasaderi Fatouma Ndangiza aratangaza ko nta gihugu gishobora kwigira kitazamuye imisoro. Ibi madamu Ndangiza yabivuze kuri uyu wa kane mu Ntara y’iBurengerazuba, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro igikorwa cyo kwihutisha gahunda yo kwigira bahereye mu nzego (…)
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Agnes Karibata, na Oda Gasinzigwa, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango bifatanyije n’abafatanyabikorwa b’izo Minisiteri n’abaturage n’abayobozi b’akarere ka Ngororero mu kugaburira abantu bari mukiciro cy’abafite intege nke.
Gutura ku midugudu 100% byatumye abatuye umurenge wa Jarama akarere ka Ngoma besa imihigo ku kigereranyo cya 98%, bibahasha igikombe nyuma bahize indi mirenge yose igize aka karere.
Umurenge wa Kinazi wesheje imihigo wari wahigiye ku rugero rwa 90% mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, byawuhesheje kuza ku isonga ry’iyindi Mirenge yo mu Karere ka Huye mu kwesa imihigo.
Col. Charles Musitu, Komiseri mu kigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) yasuye abacungagereza mu karere ka Nyanza aho bari mu myitozo yo ku rwego rwo hejuru mu gucunga abagororwa nta ntwaro bakoresheje yishimira ubumenyi bamaze kwiyungura mu gihe gito bahamaze.
Inama njyanama idasanzwe y’akarere ka Bugesera yakiriye ubwegure bwa Narumanzi Leonille wari umuyobozi wungirije w’ako karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wasabye kwegura kubera igihano cy’igifungo cy’imyaka 2 yakatiwe n’urukiko.
Ubwo yarahiriraga kuzatunganya imirimo ye, umuyobozi mushya w’ikigo gishinzwe iterambere (RDB), Amb. Valentine Rugwabiza Sendanyoye, yijeje Perezida Kagame ko ibyo amwitezeho bizagerwaho, hashingiwe ku kwakira abashoramari benshi no gushaka icyatuma bakomeza gukorera mu Rwanda.
Kuri uyu wa 17/10/2013, itorero ry’Abangirikani ryashyikirije ibikoresho bitandukanye Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bacumbikiwe mu nkambi ya Kiyanzi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buratangaza ko abafatanyabikorwa bako bamaze gukusanya miliyoni zisaga 11 zizakoreshwa mu birori nyirizina byo kwizihiza no gutaha igikombe akarere gaherutse kwegukana mu mihigo ya 2012-2013.
Jean Pierre Ndagijimana wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke weguye ku mirimo ye, yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 17/10/2013, akurikiranwaho kuba yarakoresheje ububasha yari afite agaha isoko Sosiyete yari afitemo inyungu.
Umuyobozi mukuru wungirije w’itorero ry’igihugu avugako Abanyarwanda ba kera bari abantu basobanutse kandi bazima kuko bari bafite itorero ryatozaga abayobozi mu nzego zose. Akemeza ko uyu muco u Rwanda ruri kuwugarura kandi ukareba Umunyarwanda wese uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 20 na 35.
Mu biganiro byahuzaga Sena z’u Rwanda n’iya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, zemeranyijwe gutangiza ubufatanye mu kurandura imitwe y’twaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo, biturutse ku gitekerezo cya Sena y’iki gihugu yemeye ko umutwe wa FDLR ubangamiye iki gihugu ukanahungabanya umutekano w’abaturage.
Abakozi b’umurenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga barasaba ko ikibazo cy’inyubako umurenge ukoreramo cyakemuka kuko iyi nyubako imaze igihe iva mu gihe cy’imvura.
Abakozi bo mu karere ka Rwamagana bakorera ku rwego rw’umurenge n’akagari barinubira ko bamwe mu bayobozi b’imirenge bikubira amafaranga yo gukoresha mu kazi, bakayakoresha uko bashaka mu gihe abo bakozi batanahabwa amafaranga y’urugendo n’ay’ifunguro iyo bagiye mu butumwa bw’akazi.
Akarere ka Kayonza katangiye gukoresha uburyo bwa “Video Conference” aho abayobozi bakurikira inama n’ibiganiro bibera kure kandi bakabitangamo ibitekerezo imbonankubone batiriwe bajya aho izo nama cyangwa ibiganiro byabereye.
Abaturage b’umudugudu wa Gakoma mu kagari ka Ruhunga mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyamagabe, bafashe umwanzuro wo kwikururira amazi bayakura muri kirometero zisaga eshatu bayageza muri santere yabo ya Gakoma.
Kuri uyu wa gatatu tariki 16/10/2013, u Rwanda rwakiriye inkunga ingana na miliyoni 18 z’amayero rwahawe n’u Budage; kubera ko ngo icyo gihugu cyishimira kuzamuka k’ubukungu bw’u Rwanda, nk’uko Ambasaderi wacyo, Peter Fahrenholtz yatangaje.
Nyuma yo kubona ko ubujura bw’amagare bukabije mu karere ka Bugesera, Inkeragutabara zo mu murenge wa Ruhuha zashinze koperative ishinzwe kugurisha amagare no gucunga umutekano wayo kugirango bitume ubwo bujuru bucika.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare, aremeza ko , Shanitah Namuyimbwa asanzwe azwi ku izina rya Bad Black yatawe muri yombi na polisi ubwo yinjiraga mu Rwanda kubera ko yarasanzwe ashakishwa kubera ibyaha by’ubujura.
Akarere ka Ngororero kashyizeho katangiye gahunda y’isuzuma mikorere mu mirenge n’utugari mu rwego rwo kurushaho kubyaza umusaruro inzego z’ibanze.
Itsinda ry’Abadage 12 baturutse mu ntara ya Rhenanie Palatinat mu karere ka Landau, bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Ntongwe mu muganda wabaye tariki 15/10/2013 wo gusiza ahazubakwa ikigo cyigisha imyuga (VTC).
Umuryango wa Mukagasana Vestine wahitanywe n’igisasu cyavuye ku butaka bwa Congo kikagwa mu Rwanda taliki 29/08/2013, urasaba ubufasha kuko uwari utunze uyu muryango yitabye Imana asize abana bato harimo n’ufite amazi abili ucyeneye kwitabwaho.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’akarere ka Rubavu bashyikirije inzego z’umutekano za Goma abagabo babili (Rachid na Kavo) bakurikiranyweho ibyaba by’ubujura bw’amafaranga arenga ibihumbi 180 by’amadolari n’ubwicanyi bakoze taliki 3/9/2013 mu mujyi wa Goma.
Ndagijimana Jean Pierre wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 15/10/2013 yasezeye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite, hahita habaho n’ihererekanyabubasha hagati ye n’Umuyobozi w’ishami ry’ubutegetsi, Habyarimana Jovith wabaye amusimbuye mu buryo bw’agateganyo..
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatangaje ko atashyigikira cyangwa ngo yamagane Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), bitewe n’uko ngo rudasobanutse neza niba ari urw’igihugu cyangwa akarere kamwe. Yamaganye kandi ibirego bijyanye na M23, avuga ko ari ibihimbano cyangwa bitagombye kubazwa u Rwanda.
Abagize inzego z’umuryango wa RPF-Inkotanyi ku rwego rw’umurenge wa Kibungo barasabwa guharanira ikintu cyose cyakomeza kugeza u Rwanda ku iterambere rirambye ritanga ikizere cy’ejo hazaza.
Imiryango 13 yimuriwe ahitwa ku Ruhuha ariko nyuma biza kugaragara ko ubwo butaka atari ubw’akarere irizwezwa ko ikibazo cyabo kigiye gukemuka kuko mu ngengo y’imari ya 2013/2014, amafaranga yabo yashyizwemo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwatangije gahunda yo kwimura abaturage batuye mu manegeka (ahantu hataberanye no guturwa) nyuma yuko hari bamwe mu baturage babanje kwanga kwimuka aho bari batuye ariko ubu baragenda basobanukirwa akamaro kabyo.
Abana babiri b’abakobwa bitwa Irankunda Angelique w’imyaka 9 na murumuna we Niragire Evanie w’imyaka 7 batoraguye mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo kuburana n’umubyeyi wabo.