Huye: Hatangijwe gahunda yo gufasha abaturage gukemura ibibazo bijyanye n’ubutaka

Babitewemo inkunga n’umuryango w’Abanyamerika USAID, umushinga International Alert, Urugaga Imbaraga na Pro-femme Twese Hamwe, batangiye umushinga w’ubufatanye mu iterambere binyujijwe mu muco w’amahoro.

Uyu mushinga batangije mu Karere ka Huye kuwa 14/11/2013ugamije gufasha mu gukemura ibibazo by’ubutaka, binyujijwe mu biganiro.

Gloriose Bazigaga, Umuyobozi w’umuryango International Alert mu Rwanda no mu Burundi, avuga ko batekereje gukora uyu mushinga bahereye ku ko ibibazo by’amakimbirane bikunze kuboneka mu gihugu ahanini biba bifatiye ku butaka.

Kubera rero ko amakimbirane atuma abantu bahora mu manza, ntibabobone umwanya wo gutekereza ku bikorwa byabateza imbere, umuryango International Alert wafashe gahunda yo gufasha abaturarwanda kubikemura mu buryo bw’amahoro.

Kubera ko batashoboraga gukorera mu Turere twose, bahisemo gukorera mu Turere tune tw’igihugu, ari two Huye, Rutsiro, Ngororero na Ngoma. Mu Karere ka Huye naho bazakorera mu Mirenge ine gusa ari yo Karama, Rwaniro, Gishamvu na Simbi.

Utu turere se badutoranyije hakurikijwe iki?

Bazigaga ati “nk’Akarere ka Huye, twabwiwe ko hari abantu benshi bacitse ku icumu rya Jenoside harimo abapfakazi n’abana benshi bafite ibibazo by’ubutaka. Twabwiwe kandi ko ari kamwe mu Turere dutuwe cyane, ibibazo bikaba bigenda birushaho gukara uko ubutaka bugenda buba bukeya.”

Gloriose Bazigaga, Umuyobozi w'umuryango International Alert mu Rwanda no mu Burundi asobanura ibyo bateganya gukora.
Gloriose Bazigaga, Umuyobozi w’umuryango International Alert mu Rwanda no mu Burundi asobanura ibyo bateganya gukora.

Cyprien Mutwarasibo, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Huye yizera ko hari icyo uyu mushinga uzabafasha kuko ibibazo byinshi bakira biba bishingiye ku butaka. Ati “Bazadufasha rero mu kuganira n’abaturage, kandi bazunganira inzego z’ubuyobozi na komisiyo z’ubutaka.”

Yunzemo ati “turizera ko imikoranire yabo n’izindi nzego zisanzweho bizadufasha mu gukemura cyangwa se kugabanya ibibazo bishingiye ku butaka.”

Abari bitabiriye itangizwa ry’uyu mushinga bagaragaje ko wari ukenewe koko, bakaba bawitezeho byinshi. N’ikimenyimenyi, umuyobozi w’ikigo gifasha abaturage mu by’amategeko cya kaminuza (clinique juridique) yavuze ko mu bibazo abaturage babazanira ngo babagire inama mu bijyanye n’amategeko, 90% byabyo biba bishingiye ku butaka.

Uyu mushinga watangiye mu kwezi kwa Gicurasi 2013 ukaba uzarangira mu kwezi kwa Mata 2016.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka