Nyagatare: Arasaba ubufasha nyuma yo kubyara abana 3

Mukeshimana Agnes ukomoka mu murenge wa Rwimiyaga arasaba ubufasha bwo kurera abana batatu yabyariye mu bitaro bya Nyagatare kuko ngo atakwishoboza kubarera nkuko bitangazwa na muganga wamubyaje ari nawe ukurikiranira hafi ubuzima bwe n’abo yibarutse.

Mukeshimana Agnes ukomoka mu murenge wa Rwimiyaga mu mudugudu wa Gagakagati ya mbere, avuga ko yageze ku kigo nderabuzima cya Bugaragara atinze ngo dore ko kuva aho atuye hari urugendo rurerure rw’amasaha 4 agenda n’amaguru kandi nta n’ubushobozi yari afite bwo kwishyura moto.

Akigera ku kigo nderabuzima, yahise yoherezwa mu bitaro bya Nyagatare, arinaho yahise abyarira abana 3 abakobwa 2 n’umuhungu umwe. Bitewe nuko yabyaye abazwe, kugeza ubu ngo yumva agikeneye ubufasha bw’abaganga ngo kuko n’iyi nda yayimazeho iminsi 5.

Uyu mubyeyi yagize ati “Ndacyakeneye ubufasha bw’abaganga n’abandi bagiraneza. Ntabwo ndagira intege zakwifasha kuko n’ubundi natungwaga no guca incuro.”

Muganga Hakuzwe Azarias wamubyaje akaba anakurikirana ubuzima bwe nabo yibarutse, atangaza ko nubwo uyu mubyeyi yumva agifite intege nke binaturuka kukuba nta mibereho myiza yarafite mu gihe yari atwite inda yabo bana.

Munyangabo Celestin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimiyaga ari naho uyu mubyeyi akomoka, yadutangarije ko icyo bagiye gukora ari ukubanza gusura umuryango we bakareba ubushobozi bwabo mu kurera abo bana bityo bakaba nabo bamushakira ubufasha bw’ibanze bwihuse.

Muri ibi bitaro bya Nyagate mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, undi mubyeyi yahabyariye impanga z’abana 3 naho muri Mata uyu mwaka undi mubyeyi akaba yarahabyariye impanga z’abana bane gusa bakaba batarabashije kubaho.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubufasha bwa mbere ni ukugana services zo kumufasha kuringaniza imbyaro.

Kigali yanditse ku itariki ya: 11-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka