Croix Rouge irategura abakozi n’abakoreshabushake bayo mu gutabara abahuye n’ibiza
Abakozi n’abakorerabushake 28 b’umuryango utabara imbare Croix-Rouge y’u Rwanda bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu bari kwigishwa guhangana n’ingaruka z’ibiza no kubikumira.
Aho barimo gukorera ayo mahugurwa mu karere ka Rubavu, basuye imwe mu mirenge ikunze kugarizwa n’ibiza biterwa n’isuri n’imyuzure by’umugezi wa Sebeya bashyira mu bikorwa ibyo bazamara icyumweru bigaho.
Mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka mu kagari ka Kabirizi amazu arenga 15 yaragurutse naho amahegitare menshi y’imyaka ararengerwa bitewe n’imvura nyinshi ivanze n’imiyaga.
Abaturage basabye Croix-Rouge gukomeza kubaba hafi kuko bashobora no kuzahura n’ibibazo by’ibiribwa kubera imyaka yangiritse, guhura n’indwara kubera ubwiherero bwuzuye imyanda igasakara mu baturage hamwe n’ibizenga by’amazi byabaye byinshi imibu ikaba yakiyongera.
Abaturage bagaragarije Croix-rouge ko ibiza bimaze iminsi bibibasira byangije imigezi y’amazi bakaba nta mazi meza bafite, bagirwa inama yo guteka amazi, kurwanya ibizenga no gukora imirwanyasuri hamwe no guca inzira amazi anyuramo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ibiza.
Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu karere ka Rubavu avuga ko abaturage bagaragaza ibyo badashoboye ariko bashoboye gutera imbere ku myumvire, igikwiye ari ugukomeza kubaba hafi.
Umurungi Angelique ushinzwe imicungire y’ibiza muri Croix-Rouge y’u Rwanda atangaza ko ubumenyi batanga ku bakozi n’abakorera bushake ba Croix Rouge y’u Rwanda hamwe n’inzego z’umutekano na MIDIMAR buzatuma hafatwa ingamba zituma ubutabazi bugera ku bantu benshi kandi vuba.
Cyakora ngo haratekerezwa n’uburyo hajya hakorwa ibikorwa byo guhangana n’ibyatera ibiza aho gutegereza ko ibiza biba, Dushime akaba avuga ko umugezi wa Sebeya wajyaga usenyera abantu ubu hari gutegurwa ingamba zo kwirinda ko wasenyera abaturage.
Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye na Croix Rouge y’u Rwanda n’urugaga rw’imiryango mpuzamahanga itabara imbabare ku isi (Federation International de Croix-Rouge et Croissant Rouge) akaba arimo gutangwa n’impugucye zavuye mu karere k’Afurika y’iburasirazuba no mu buyobozi bukuru bwa Croix-Rougeku rwego rw’isi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|