Busogo: Umwarimu yabonetse yapfuye bivugwa ko yazize inzoga nyinshi

Umugabo witwa Ngarambe Clement w’imyaka 37 wigishaga ku kigo cy’amashuri cya Rega mu karere ka Nyabihu, yabonetse ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 11/11/2013 yapfiriye aho yari acumbitse, mu mudugudu wa Kabaya, akagali ka Gisesero, mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze.

Nk’uko bivugwa na bamwe mu bari baturanye n’uyu mugabo, ngo yari asanzwe azwiho ingeso yo kunywa inzoga nyinshi ndetse zikamurusha imbaraga. Ibi rero ngo ni kimwe mu byatumye havugwa ko yaba yazize inzoga, kuko ubwa nyuma bamubona ataha, ngo zari zamushoboye.

Iryo dirishya ni iry'icyumba mwarimu yari acumbitsemo
Iryo dirishya ni iry’icyumba mwarimu yari acumbitsemo

Uwitwa Jean Paul ati: “Yatashye atabasha kugendesha amaguru nk’abandi bantu, aza atyo ku bw’amahirwe agera iwe, ari naho bamusanze yapfuye”.

Tuyubahe Edison, ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Busogo, avuga ko ubwo abaturage babonaga ko uyu mugabo yatinze kubyuka ngo ajye ku kazi bisanzwe, bakabona umunsi ugiye kwira, basunitse idirishya basanga agaramye ku buriri, niko gukuraho amategura bamusanga mu nzu ifungiye imbere, aryamye ku buriri agaramye yashizemo umwuka.

Ati: “Mu ma saa kumi zishyira saa kumi n’imwe nibwo twamusanze iwe, inzu ifungire imbere yashizemo umwuka. Kuri ubu ntituramenya neza icyamuhitanye kuko tutaramenya icyavuye mu bizamini bikorwa n’abaganga kuko ariho twajyanye umurambo we”.

Kugira ngo bagere aho nyakwigendera yari aryamye, babanje gusakambura aya mategura
Kugira ngo bagere aho nyakwigendera yari aryamye, babanje gusakambura aya mategura

Uyu muyobozi n’ubwo atemeza icyahitanye uyu mwarimu ukomoka mu karere ka Muhanga wari wararangije amashuri mu ishuri rikuru ISAE Busogo, avuga ko yamenye ko uyu mugabo yari asanzwe azwiho ingeso yo kunywa inzoga nyinshi, hakaba n’ubwo zimuraza nzira.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Clement mbabarira kuba menye iyi nkuru kano kanya umwaka urenga ushize rwose nizeye ko aho uri, uri mu mahoro. Rwose kuvuga ngo yishwe n’inzoga njye mbishidikanyaho, kuko kuba yarabashije kwicyura, akanafunga umuryango mu gihe hari nabadashobora no kwicyura cg kumenya iwabo ntibapfe kdi akaba ataribwo yarazinyoye.

joseph yanditse ku itariki ya: 3-01-2015  →  Musubize

Muvandimwe wanjye nagundaga cyane Clement, Imana ikwakire mu bwami bwayo. Umbabarire kuba ntarabashije kuguherekeza dore iby’iyi nkuru y’urupfu rwawe mbimenye umwaka wose wuzuye uvuye mu mubiri. Ndababaye cyane gusa Imana niyo mucamanza w’intabera niyo izi neza icyo uzize tuzahora tugusabira ku mana ngo izakwakire mu bwami bwayo igiriye impuhwe n’imbabazi zayo. Bye bye.

Fils

FILS yanditse ku itariki ya: 12-11-2014  →  Musubize

nubwambere numvako’umuntu yaba yanywaga kunzoga bakabeshyako yamwishe;atararwaye.police izakomezegukurikirana?

ALIAS yanditse ku itariki ya: 1-12-2013  →  Musubize

RIP Clement, nguye mu gahundwe, jye yambereye animateur nyuma turakorana ndi mwarimu
Ni agahinda pe!!!
Uyu yari mwene Ngarambe i kiyumba

Jyambere yanditse ku itariki ya: 30-11-2013  →  Musubize

Polisi izakurikirane ikishe uwo mwarimu naho ubundi ntibyumvikana.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

Nyamara Police ijye ikurikirana ibintu neza!ubwose nkuko mwabivuze nubwambere yariyanyoye izikaze kuburyo yaryama agapfa koko ! wasanga hari ikibyihishe inyuma,bahera kubo basangiye...

Sugira yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

Requiescat In Pace!

arnaud yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka