Rubavu: Abayobozi b’inzego zibanze biga Goma bagiriwe inama yo kubihagarika

Abayobozi bamwe mu tugari two mu mirenge ya Busasamana, Kanama na Nyakiriba mu karere ka Rubavu bigaga mu mujyi wa Goma na Kibumba muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, basabwe guhagarika amasomo yabo muri icyo gihugu ngo kubera impamvu z’umutekano.

Ibi byemerejwe mu nama y’umutekano y’akarere ka Rubavu yabaye taliki ya 11/11/2013, aho umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame Hassan yagaragaje ko abayobozi bajya kwiga hanze y’igihugu bagombye kuba bafite uruhusa bahabwa n’abayobozi babo ariko ngo abahagaritswe bakaba babikoraga ntawe babimenyesheje bigatuma inshingano zabo batazubahiriza.

Ngo abayobozi bafite impungenge z'umutekano w'ababa bambutse umupaka
Ngo abayobozi bafite impungenge z’umutekano w’ababa bambutse umupaka

Ibi kandi ngo byiyongeraho ko umuyobozi aramutse afatiwe Goma mu mahohoterwa akorerwa Abanyarwanda byatera ibibazo bikomeye, iyo nama y’umutekano ibasaba ko ngo bahagarika amasomo bigiraga muri Kongo bagatangira kwiga mu Rwanda mu kurengera umutekano wabo.

Ikibazo cy’abayobozi bakora mu nzego z’ibanze basiga akazi bakajya kwiga mu bihugu by’ibituranyi gisanzweho. Hari benshi biga muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, ariko hari n’abandi biga mu gihugu cy’u Burundi, abandi bakajya kwiga Uganda, ariko abakoresha bamwe bavuga ko ngo gukora ingendo zo kujya kwiga mu kazi hari byinshi byangirika.

Abayobozi bambukaga umupaka bajya kwiga muri Kongo basabwe kubihagarika.
Abayobozi bambukaga umupaka bajya kwiga muri Kongo basabwe kubihagarika.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda ngo yagiranye ubwumvikane na minisiteri y’Uburezi, hemezwa uburyo aba bayobozi bigaga mu bihugu by’ibituranyi bafashwa bakiga muri kaminuza zo mu Rwanda batagombye kwambuka igihugu.

Iyi gahunda kandi ngo izagera no ku basanzwe bakora umwuga w’ubuvuzi, abarimu n’abayobozi mu nzego z’ibanze ngo hagamijwe kurinda ko bahohoterwa igihe bagiye kwiga muri Kongo.

Ku mupaka wa Rubavu na Goma hanyura benshi bajya kwiga muri Kongo
Ku mupaka wa Rubavu na Goma hanyura benshi bajya kwiga muri Kongo

Ibi ariko ngo ntibikwiye gufatwa nko kubuza Abanyarwanda kwiga mu bihugu bituranye n’u Rwanda nkuko bisanzwe, ngo abo bireba ni abayobozi, abarimu n’abaganga n’abandi bakora mu nzego za leta.
Bamwe muri aba bahagaritswe bavuganye na Kigali Today ariko bavuze ko bataramenyeshwa uko bazafashwa kwiga muri kaminuza zo mu Rwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka