Nyamasheke: Abaturage barasabwa kurwanya ubukene nk’uko Ingabo zirwanya umwanzi

Abaturage b’akarere ka Nyamasheke barakangurirwa kurwanya ubukene bivuye inyuma nk’uko Ingabo zirwanya umwanzi, kugira ngo babashe kubutsinda batere imbere.

Ibi byasabwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’Igihugu mu karere ka Nyamasheke, Lt Colonel Muvunyi Said ubwo ku wa mbere tariki ya 11/11/2013 yaganiraga n’abaturage b’umurenge wa Kagano ku nsanganyamatsiko yo kubumbatira umutekano.

Lt Col Muvunyi yasabye abaturage guhaguruka bakarwanya ubukene kuko nabwo ari umwanzi wabo ukomeye
Lt Col Muvunyi yasabye abaturage guhaguruka bakarwanya ubukene kuko nabwo ari umwanzi wabo ukomeye

Lt colonel Muvunyi yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano kandi ko Ingabo z’igihugu zikora ibishoboka byose kugira ngo ukomere gusugira ariko agaragaza ko kugeza ubu umwanzi ukomeye kandi ukwiriye kurwanywa ari ubukene kuko ari yo ntandaro yo guhungabanya umutekano rusange. Lt Colonel Muvunyi yagize ati “Dukwiriye kurwanya ubukene nk’abarwanya umwanzi.”

Aha yagaragaje ko impamvu nyinshi zitera amakimbirane zikunze gushingira ku bukene, bityo abaturage bakaba bakwiriye gufata iya mbere kugira ngo bahangane na bwo kandi babutsimbure biteza imbere.

Muri iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine, hatangiwemo ibiganiro bitandukanye byo gukangurira abaturage uburyo bwo kubungabunga umutekano wabo mu ngeri zose
hagamijwe iterambere ryabo.

Umuyobozi w'akarere wungirije nawe yaganiriye n'abaturage abashishikariza kwitabira ubwisungane mu kwivuza n'izindi gahunda za leta zigamije iterambere
Umuyobozi w’akarere wungirije nawe yaganiriye n’abaturage abashishikariza kwitabira ubwisungane mu kwivuza n’izindi gahunda za leta zigamije iterambere

Abaturage b’akarere ka Nyamasheke bagaragarijwe ko kugira ngo umuntu agere ku bukire bisaba ko abukorera kandi ko nta wugera ku bukire ahinnye amaboko.

Lt Colonel Muvunyi kandi yongeye gusaba abaturage b’akarere ka Nyamasheke gufata iya mbere no kubungabunga umutekano muri rusange, dore ko aka karere gahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, igihugu gikomeje kurangwamo umutekano mucye, bityo bakaba bagomba kuba maso igihe cyose kandi bagakaza amarondo kugira ngo hatagira ababaca mu rihumye bagahungabanya umutekano.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamasheke, Superintendant François Segakware na we yabwiye abaturage ko bakwiriye gukomeza kubumbatira umutekano wabo nk’uko umuntu yita ku mwuka ahumeka kugira ngo babashe gukora batekanye biteze imbere.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyamasheke yasabye abaturage kurwanya ibiyobyabwenge
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyamasheke yasabye abaturage kurwanya ibiyobyabwenge

Aha Supt segakware akaba yasabye abaturage b’umurenge wa Kagano kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge n’amakimbirane yo mu ngo kandi bakarushaho kujya batanga amakuru ku gihe y’aho bakeka icyahungabanya umutekano kugira ngo gikumirwe kitaratera ingorane.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine yagaragaje ko umutekano ari wo shingiro rya byose kandi asaba abturage kurwanya ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’imibereho myiza yabo.

By’umwihariko, Madame Gatete akaba yasabye abaturage b’umurenge wa Kagano ko bakwiriye gufata iya mbere bagatanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kuko ari wo ubashoboza kwivuza mu gihe baba bafashwe n’indwara.

Mu byo baganirijwe, harimo gukura amaboko mu mufuka bagakora ibibateza imbere
Mu byo baganirijwe, harimo gukura amaboko mu mufuka bagakora ibibateza imbere

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije kandi yongeye gusaba abaturage kwita ku isuku, yaba iyo ku mubiri, ku myambaro ndetse n’iyo mu ngo kandi by’umwihariko asaba ababyeyi kwita ku isuku y’abana babo.

Muri iyi nama kandi abaturage bashishikarijwe kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko bita ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu kandi bakarwanya ba rushimusi bakunze kurobesha imitego itemewe yangiza umusaruro muri iki kiyaga.

Abaturage kandi bongeye gusabwa gutanga amakuru ku cyahungabanya umutekano cyose kuko igiteje ingorane ku muntu umwe kiba giteza ingorane no ku bandi baturage.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

rt coroner muvunyi nakomereze aho turamwemera

byukusenge isaac yanditse ku itariki ya: 12-10-2015  →  Musubize

Ahubwo ubukene niwe mwazi uzana abanzi. Lt Col Muvunyi
yerekanye ubushishozi budasazwe .

(Born to survive is not a helping hand ,But born to live is a helping head)

kenneth yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

Iriya photo igize headline yiyi nkuru nabwo iri updated.
Interambere rituruka mu mutwe (brain mechanism).Imbaraga zo mubiri ni support gusa.(bone support)

Anyway iyo iterabere riza kuba ari imbaraga zo mubiri. Africa yakabaye ari America.

timms yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka