Kwangiza ibikorwaremezo by’amazi n’umuriro bihombya Abanyarwanda bose

Ubwo bagiraga inama yo kumurikira ibikorwa byabo abaturage bo mu Karere ka Huye, kuri uyu wa 9/11/2013, abayobozi ba EWSA babasabye kuzajya bagaragaza abangiza ibikorwa remezo, cyane cyane by’amashanyarazi, kuko baba bahombya Abanyarwanda bose.

Agaragaza ingaruka zo kwiba insinga z’amashanyarazi, Vedaste Tuyisenge, umuyobozi w’ishami rya EWSA mu Turere twa Huye na Gisagara yagize ati “Kwiba insinga z’amashanyarazi bisigaye bikabije muri iki gihe, ku buryo hari ahantu hashobora kumara iminsi nta mashanyarazi ahari, bitewe n’uko insinga zayahajyanaga zibwe.”

Vedaste Tuyisenge, umuyobozi w'ishami rya EWSA mu Turere twa Huye na Gisagara.
Vedaste Tuyisenge, umuyobozi w’ishami rya EWSA mu Turere twa Huye na Gisagara.

Yasabye rero abantu bose kugira uruhare mu kugaragaza abiba izo nsinga, kuko uretse kuba hari abamara iminsi batabasha gucana, binahombya igihugu bitewe n’uko izo gusimbura izibwe zigurwa mu mafaranga yavuye mu misoro y’Abaturarwanda.

Abaturage b’i Huye banasabwe kuranga ahari amazi ameneka, kuko bihombya abafatabuguzi bose. Théogène Rukundo, umukozi ku cyicaro cya EWSA i Kigali ati “iyo ubonye amazi ameneka ukicecekera aha ngo ntibyiyandika muri konteri yawe uba wibeshya, kuko akenshi bituma ibiciro by’amazi byiyongera.”

Aha yasobanuye ko iyo hari amazi menshi yamenetse nyamara EWSA ikakira amafaranga makeya, n’ubundi ya yandi yamenetse yishyurwa n’abafatabuguzi.

Yunzemo ati “dufite umurongo utishyuzwa 3535 mushobora kwifashisha mukatubwira ahameneka amazi, bityo ababishinzwe bakihutira kuhakora aho gukomeza gutuma apfa ubusa.”

Abaturage b'i Huye bashishikarijwe kugaragaza abangiza ibikorwaremezo by'amazi n'amashanyarazi.
Abaturage b’i Huye bashishikarijwe kugaragaza abangiza ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi.

Abaturage b’i Huye kandi basabwe kuzajya bagaragaza abiba umuriro cyangwa amazi, cyane ko n’agahimbazamushyi kuri iki gikorwa gahari “iyo uwibye afashwe, acibwa amande y’amafaranga miriyoni, hanyuma nyir’ukumugaragaza agahabwamo iihumbi 50.”

Icyakora, nk’uko Vedaste Tuyisenge abisobanura, ngo abantu ntibitabira kugaragaza abiba amazi n’amashanyarazi ku mpamvu z’uko ahari biteganyijwe ko umuntu ahabwa ibihumbi 10 ku ikubitiro hanyuma andi akazayahabwa nyir’ugufatirwa mu cyaha yamaze kwishyura “kandi nta bajya bayariha yose.”

Yunzemo ati “Byari bikwiye ko ibi bisubirwamo, uwagaragaje umujura agahabwa ibihumbi 50 byose hadategerejwe ko uwibye arangiza kwishyura. Ni yo nzira yadufasha kurwanya ubu bujura ku buryo budasubirwaho.”

Ibikorwaremezo by’amashanyarazi birahenda cyane

Muri iyi nama murikabikorwa hanagaragajwe ko kugira ngo haboneke megawati imwe y’amashanyarazi bitwara miliyoni ishanu z’amadorari y’abanyamerika, ni ukuvuga hafi miriyari enye z’amafaranga y’amanyarwanda.

Uwangiza bene ibi bikorwaremezo rero, ngo aba ahombya igihugu cyane.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka