N’ubwo atabona yanze gusabiriza yiyemeza gucuruza inanasi

Jean de Dieu Ngiruwonsanga w’imyaka 42 y’amavuko avuga ko nubwo afite ubumuga bw’amaso bitamubuza gukora ubucuruzi bw’inanasi bukaba bumutunze we n’umuryango we.

Ngiruwonsanga atuye mu kagari ka Kibirizi, umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi. Yahoze ari umusirikari, nyuma aza kugira ubumuga bw’amaso ubwo yari ku rugamba.

Inanasi ayiterura mu ntoki akayirangura akurikije uburemere yumva ifite.
Inanasi ayiterura mu ntoki akayirangura akurikije uburemere yumva ifite.

Leta yamwubakiye inzu na we ahita ashaka umugore mu 1999, bakaba bamaze kubyarana abana batanu.

Usibye kuba baramwubakiye, hari n’andi mafaranga 44.500 Leta imugenera ku kwezi yo kumufasha mu mibereho ye n’umuryango we.

N’ubwo bamugeneraga ayo mafaranga ngo yasanze ari macye kubera ko ukwezi kwashiraga arimo amadeni, nuko yiyemeza gushaka icyo yakora cyunganira iyo nkunga ahabwa.

Ngiruwonsanga yivana mu karere ka Karongi akaza mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro kurangura inanasi.

Iyi mifuka irimo inanasi Ngiruwonsanga amaze kurangura.
Iyi mifuka irimo inanasi Ngiruwonsanga amaze kurangura.

Kugira ngo azivane i Rutsiro azigeze i Karongi, Ngiruwonsanga ategereza bisi ituruka i Rubavu, inyura i Rutsiro igakomeza mu karere ka Karongi ikazimutwaza, na we ikamutwara.

Iyo ageze i Rubengera mu karere ka Karongi azigurisha imwe imwe kugeza zishize. Mu cyumweru arangura inshuro ebyiri.

Ese abishobora ate kandi atabona na mba?

Ngiruwonsanga avuga ko nta kibazo cyo kubara amafaranga yifashisha mu kurangura inanasi ahura na cyo kubera ko hari uburyo bumworohereza akoresha abifashijwemo n’umugore we.

Ati: “Amafaranga mva mu rugo nayapanze mu mifuka itandukanye, nkaba nzi ngo iza bitanu ziri muri uyu mufuka wo hejuru mu ikoti, iz’igihumbi mu mufuka umwe w’ibumoso mu ipantalo, iza bibiri mu wundi mufuka w’iburyo w’ipantalo.”

Iyo ageze mu isoko aho arangurira, abwira uwikoreye inanasi kuzitura hasi, Ngiruwonsanga agakoramo akazifata mu ntoki akumva uko zingana, bakagenda baciririkanya kugeza ubwo bumvikanye ku kiguzi cy’inanasi imwe imwe bitewe n’uko ingana.

Iyo aziteruye mu ntoki abasha kumva itandukaniro ryazo kubera ko ngo uburemere buba butandukanye.

Nubwo atabona ngo ntibimubuza gukoresha telefoni. Iyo telefoni ayifashisha ahamagara abantu bamuzanira inanasi, ndetse akavugana n’abatwara bisi kugira ngo yumve aho igeze itaza kumusiga.

Ati: “Telefoni ndayikoresha kubera ko kera nigeze kugera mu ishuri nkaba nararangije CERAI. Haba harimo n’isaha ku buryo hari ahantu kuri telefoni nkanda igahita imbwira igihe. Mba narafashe mu mutwe aho buri mubare n’inyuguti biherereye, ni muri ubwo buryo mbasha kuyikoresha.”

Imbogamizi

Imbogamizi ahura na zo mu kazi ke ngo ni uko hari igihe umuntu azimutwaza akazikubita hasi zikangirika, bikamutera igihombo.

Ati: “Nk’ubu hari igihe uzijyana mu modoka zigapfiramo, kuko iyo tugeze i Rubengera bazikorera ku mitwe, hakaba abazikubita hasi zikangirika kubera ko aba ari umutwaro munini. Nta nyungu nyinshi ibonekamo, ariko birantunze, byongera iyo nkunga bampa.”

Aho azicururiza imwe imwe i Rubengera aba ari kumwe n’umugore we mu isoko, umugore akajya acunga kugira ngo batamwiba.

Impamvu umugabo aza kurangura inanasi asize umugore mu rugo ngo ni uko umugore aba ari gukora imirimo yo mu rugo, nko guteka, kubera ko abana baba bagiye ku ishuri, ikabura undi uyikora kandi n’umugabo atayishobora.

Kuba umugabo aza kwirangurira ngo ni uburyo yihaye bwo kugira ngo yumve ko na we hari icyo yaba ashoboye.

Ngiruwonsanga yemeza ko akazi akora abasha kugakuraho ikimutunga, aho yagize ati: “ukwezi gushira nta deni ndimo, nkabasha kubona n’icyunganira urugo. Ariko ntabwo navuga ngo nabika amafaranga kuri konti, ngo nungutse amafaranga menshi, reka da! Ahwana no kurya gusa nta kindi.”

Asobanura niba aka kazi hari inyungu ibonekamo yagize ati “hari igihe twunguka, hari n’igihe duhomba tukajya munsi y’ikiranguzo, dore nk’ubu ndanguye inanasi z’ibihumbi 23. Ubwo rero hari igihe tujya munsi y’ayo mafaranga cyangwa se tukajya hejuru ho nk’ibihumbi bitatu, cyangwa se bibiri gusa.”

Ngiruwonsanga agaya abamugaye basabiriza akavuga ko ari umuco utari mwiza kuko we asanga uwamugaye ashobora gukora umurimo n’ubwo waba uciriritse ukabasha kumutunga, ariko adasabirije.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka