Abarwanyi 45 bitandukanyije na FDLR bari bangiwe kugaruka mu Rwanda bararekuwe

Nyuma y’iminsi 20 abarwanyi bitandukanyije na FDLR bafungiye mu kigo cya MONUSCO kiri Goma barabujijwe gutaha, taliki ya 6/11/2013 bagejejwe mu Rwanda baciye mu karere ka Rubavu.

Muri aba batahutse, abarwanyi ni 27 abandi ni abo mu miryango yabo. Ufite ipeti ryo hejuru ni Sergeant. Gusa bagera mu Rwanda bavuga ko batari bazi impamvu babujijwe gutaha kuko ubusanzwe abarwanyi iyo bageze ku kigo cya MONUSCO boherezwa iwabo.

Hari abandi basirikare bakuru babiri ariko bo ntabwo bemerewe gutaha. Abo ni Col Bembabahizi Ferdinand ufungiye Bukavu azira ko yashatse gusiga igisirikare cya FDLR agataha agafatwa na FARDC hamwe na Capt Karege Tumusifu wafatiwe Goma ubwo yari aje ku kigo cya Monusco agafatwa n’ingabo za FARDC zahise zijya kumufungira muri gereza y’abasirikare iba Bweramana.

Taliki 03/11/2013, MONUSCO yari yateganyije kurekura abarwanyi bitandukanyije na FDLR ariko bageze ku mupaka abashinzwe abinjira n’abasohoka bakora ku mupaka wa Congo babangira kwambuka bavuga ngo ni benshi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka