Abapolisikazi barasabwa kwiyubaha banirinda za ruswa

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, arasaba abapolisikazi kwiyubaha ndetse no kubahiriza indangagaciro za Polisi y’u Rwanda, kugira ngo bakore umurimo bashinzwe uko bikwiye bihesha agaciro.

IGP Gasana yatangarije ibi i Nkumba mu karere ka Burera, kuri uyu wa Gatanu tariki 8/11/2013, ubwo yaganiraga n’abapolisikazi 700 bari guhabwa amahugurwa ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

IGP Gasana yasabye abapolisikazi kwiyubaha birinda za ruswa.
IGP Gasana yasabye abapolisikazi kwiyubaha birinda za ruswa.

Yabwiye aba bapolisikazi ko bakwiye kwita ku ndangagaciro za Polisi y’u Rwanda bubahiriza ibyo basabwa gukora.

Yagize ati: “Muri mwe hari abagenda bagahemuka, bagakora ibidakorwa, bakazana ingeso zidashobotse ariko hari n’abandi banga kumvira ukuri: niba tuvuze tuti ‘uyu musatsi hari aho ugomba kugera uba ukwiye kuhagera.

Iyo usuzuguye umuyobozi, ugasuzugura iri bendera ry’igihugu, wambaye umwenda wa polisi, ugasuzugura ubuyobozi, biba atari byo. Ibyo ni amahano, ntibibaho, izo ni za kirazira.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko abapolisikazi batubahiriza ibyo basabwa bashatse babyubahiriza kuko kutabyubahiriza ari ukwikururira ibibazo.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko abapolisikazi batubahiriza ibyo basabwa bashatse babyubahiriza kuko kutabyubahiriza ari ukwikururira ibibazo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akomeza avuga ko hari benshi batangiye kubahiriza amabwiriza bahabwa ariko ngo hari n’abatayubahiriza. Abatayubahiriza nabo ngo “ushatse wabyakira cyane cyane ko uri muri Polisi.”

Yakomeje avuga abatubahiriza amabwiriza bahabwa ko bashatse bayakira kuko nta kundi byagenda kubera ko bagomba kubahiriza ibiteganywa n’amategeko, bakubaha abayobozi ndetse n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.

IGP Gasana akomeza avuga ko abatubahiza amabwiriza bahabwa baba bari kwikururira ibibazo cyane cyane ko hari inzira zabugenewe zo gukosora abifata nabi.

Agira ati “Iyo utabikora uba uri kwizaniba ibibazo. Urimo kwikomeretsa! Urimo wigora! Sukura mu mutwe wawe…Abifata nabi hari inzira za “Discipline” zishyira abantu mu nzira!”

Kwirinda ruswa
Uyu muyobozi akomeza abwira abapolisikazi ko bagomba guhora bakeye atari ku mubiri cyangwa se ku myambaro kuko “kuba ‘smart’ ntabwo ari ukwambara neza gusa. Ni ugusukura no mu mutwe wawe! Aho uryama, aho urara, uko ugenda, uko ugaragara, uko ujijuka, uko uhagararaira Polisi.”

IGP Gasana akomeza kandi abwira abapolisikazi kwiyubaha, batanga serivisi nziza, bakira neza ababagana, birinda za ruswa, birinda no kwisuzuguza.

Ati: “Umwana w’umukobwa ungana nawe adakwiye guhura n’uwo ariwe wese ngo amugire atya! Kuguha ruswa ya 1000 kakaba karabaye! Ubwo se ruswa ya 1000 uyanze ukajya mu butumwa (bwo kubungabunga amahoro) bakaguha ibihumbi 15 by’amadorali ntabwo biruta?”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda kandi yabwiye abo bapolisikazi ko ibyo bigira mu mahugurwa bagomba gutaha bakabishyira mu bikorwa kuko aribyo bizatuma u Rwanda rukomeza gutera imbere.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NDIBAZA AHO IBI BIHURIYE NO KURWANYA IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA BARI BAGIYE KWIGA???

Hello yanditse ku itariki ya: 10-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka