Minisitiri Nsengimana arashishikariza urubyiruko gatolika kugira inzozi

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, arasaba urubyiruko gatorika ndetse n’urubyiruko rw’u Rwanda muri rusange kugira inzozi, icyerekezo cyangwa se ikifuzo gikomeye cyane umuntu aba afite ku mutima kuko kuko aricyo kiyobora inzira anyuramo buri munsi.

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yavuze ibi kuri uyu wa kane tariki 14/11/2013 ubwo yifatanyaga n’urubyiruko rwo mu idini gatorika ruturuka mu Rwanda, u Burundi ndetse na Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo mu ihuriro ry’iminsi ine riri kubera mu karere ka Musanze.

Minisitiri Nsengimana yasabye uru rubyiruko rurenga 3000 kugira inzozi kugirango bamenye neza icyo bifuza kugeraho bityo bakore baganisha kuri ya ntego bihaye, kuko aribwo umuntu atera imbere ndetse akaba yanabera urugero abandi.

Abayobozi barimo minisitiri Nsengimana, Guverineri Bosenibamwe, Umuyobozi w'akarere ka Musanze n'abandi bitabiriye iri huriro.
Abayobozi barimo minisitiri Nsengimana, Guverineri Bosenibamwe, Umuyobozi w’akarere ka Musanze n’abandi bitabiriye iri huriro.

Ati: “Umu jeune wese agire inzozi zo kugira ubumenyi, ntube aho ngaho udafite inyota yo kugira icyo wiyungura mu bijyanye n’ubumenyi ari nabwo uzakuraho umwuga uzaguteza imbere. Tugire inyota yo kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga ari nabwo buzatugeza ku bukire, buzagira akamaro ku miryango yacu no ku gihugu cyacu”.

Minisitiri Nsengimana, yasabye uru rubyiruko kandi kurinda ubuzima bwarwo, rwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA, byongeye kandi ngo ni icyaha imbere y’Imana yo yabahurije muri Musanze.

Yongeye ko uru rubyiruko rwiganjemo Abanyarwanda, rwafata iki gihe nk’umwanya wo gutekereza ku ruhare rwarwo mu iterambere ry’igihugu.

Muri uyu muhango Minisitiri Nsengimana yahawe impano y'umutako mu izina rya Guverinoma.
Muri uyu muhango Minisitiri Nsengimana yahawe impano y’umutako mu izina rya Guverinoma.

Bamwe mu bitabiriye iri huriro bavuze ko iki ari igihe kiza cyo gusangira ijambo ry’Imana, ari nako buri wese amenya neza umuhamagaro we muri ubu buzima, bityo atangiye awukoreremo bitume arushaho gukora neza mu byo yahamagariwe.

Irakoze Sandrine waturutse mu Burundi, yagize ati: “Iri huriro rizatuma tubasha kumenya umuhamagaro wacu, maze dutangire kuwukoreramo”.

Iri huriro ry’urubyiruko ribaye ku nshuri ya 12, ni iry’urubyiruko gatorika mu Rwanda, n’ubwo batumira abo mu bihugu by’ibituranyi ngo bungurane ibitekerezo, rikaba rifite insanganyamatsiko igira ati ‘nimugende mwigishe amahanga yose’.

Ubwo minisitiri Nsengimana yageraga ahabereye ibi birori.
Ubwo minisitiri Nsengimana yageraga ahabereye ibi birori.
Abihaye Imana mu gitambo cya misa.
Abihaye Imana mu gitambo cya misa.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi ni imitwe y’abapadiri

BIMAZIKI yanditse ku itariki ya: 15-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka