Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa kane w’imijyi Nyafurika ibereye guturwamo

Ku rutonde rw’imijyi myiza ikinyamakuru Jeune Afrique gitangaza ko ibereye guturwamo, umujyi wa Kigali usanzwe uri umurwa mukuru w’u Rwanda uri ku mwanya wa kane, nyuma y’imijyi nka Le Cap na Johannesburg yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Casablanca yo muri Maroc.

Uyu mujyi wa Kigali ngo ni uwa kane mu mijyi myiza ibereye guturwamo muri Afurika nzima.
Uyu mujyi wa Kigali ngo ni uwa kane mu mijyi myiza ibereye guturwamo muri Afurika nzima.

Mu gukora uru rutonde, Jeune Afrique yaruhereye ku bisubizo yakuye mu bushakashatsi aho yabajije abantu banyuranye ibibazo bibaza biti: ese ni hehe abantu bataha? Ni hehe bivuriza? ni hehe bahinga? ni hehe bafatwa neza muri Afurika n’ibindi nk’ibi, hanyuma ibisubizo bivuyemo bikusanyirizwa hamwe basanga imijyi myiza ibereye guturwamo muri Afurika ikurikirana ku buryo bukurikira:

Le Cap ni iya mbere, Johannesburg iya kabiri yombi Afurika y’Epfo Casablanca yo muri Maroc ikaba iya gatatu, Kigali yo mu Rwanda iya kane , Tunis muri Tuniziya ku mwanya wa 5, Addis Ababa muri Etiyopiya 6, Marrakech muri Maroc 7, Dakar muri Senegal 8, Libreville muri Gabon 9 hagaheruka Abidjan ya 10 muri Cote d’Ivoire.

Iyi ni ishusho abayobora umujyi wa Kigali bavuga ko igaragaza uko Kigali izahinduka mu myaka iri imbere.
Iyi ni ishusho abayobora umujyi wa Kigali bavuga ko igaragaza uko Kigali izahinduka mu myaka iri imbere.

Ubu bushakashatsi bwakozwe iki kinyamakuru kibaza abanyamakuru bacyo, abagihagarariye mu mijyi itandukanye, ndetse hakorwa n’ingendo mu bihugu bitandukanye. Barebaga ibijyanye n’igiciro cy’amazu yo guturwamo, uburyo abantu babona ibikenerwa by’ibanze nk’amazi n’amashanyarazi, ubwikorezi, umutekano, ikirere cy’ubucuruzi, igiciro cy’ibiribwa, ibijyanye n’uburezi, ubuvuzi, umuco, imyidagaduro n’ibindi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka