Kuri uyu wa 25/10/2013, mu Rwanda hinjiye Abanyarwanda 98 bavuye mu buhungiro mu bice bitandukanye bya Congo. Bamwe bavuga ko batashye kubera kurambirwa ubuzima bubi abandi bavuga ko bari bamaze kumenya amakuru y’ukuri ku bibera mu Rwanda.
Abaturage batuye mu mudugudu wa Kageyo akagari ka Rusura umurenge wa Busasamana akarere ka Rubavu baratangaza ko ingabo za Congo zitangiye kurasa mu Rwanda.
Ku isaha ya saa kumi z’igitondo cyo kuri uyu wa 25/10/2013 nibwo imirwano yongeye kubura hagati ya M23 n’ingabo za Congo, aho abaturage bari batuye Kibumba barenga 400 bamaze guhungira mu Rwanda.
Bamwe mu batuye akarere ka Kamonyi basanga byaba byiza abakobwa bigishijwe imyitwarire ikwiye irimo kutiyandarika no gukunda umurimo, kuko hari abagaragaza imyitwarire itari myiza, kandi aribo babyeyi b’ejo hazaza.
Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki (NFPO) ryasabye ko imitwe ya politiki yose iririmo, yakwemeza cyangwa igahakana ko ari abanyamuryango, nyuma y’ishyirwaho ry’itegeko rishya rigenga imitwe ya politiki.
Abasirikare 27 ba FDLR bashaka gutaha mu Rwanda kuva tariki 14/10/2013 babujijwe gutaha n’ubuyobozi bwa Congo na MONUSCO. Muri aba harimo 25 bafungiye mu kigo cya MONUSCO naho abandi babiri bari mu maboko ya FARDC.
Abasaza, abakecuru, ababyeyi, abasore n’inkumi babarirwa hafi muri 200 baraye ku biro by’umurenge wa Bwishyura, aho bari baje guhembwa amafaranga y’amezi atatu bamaze batishyurwa na rwiyemezamirimo urimo gusana umuhanda Muhanga-Karongi.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 23/10/2013 yemeje ivugururwa ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu, amazi n’isukura (EWSA) kikavamo amasosiyete abiri, imwe ishinzwe ingufu naho indi ishinzwe amazi n’isukura.
Nyuma y’uko ubuyobozi bwa RFTC ifite gare ya Musanze, RURA n’abafite amasosiyete atwara abantu bagiranye ibiganiro biyobowe n’umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, hemejwe ko haba hakurikizwa amabwiriza asanzwe ariho, ibitanoze RURA ikabyigaho mu gihe kitarenze icyumweru.
Ingo z’abafite amafaranga nizo zikunda guhura n’ibibazo byo gutandukana kurusha abadafite ayo mafaranga bafatwa nk’akakene, nk’uko byemezwa na bamwe mu bubatse ku mpande zombi.
Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwashyikirije itsinda ry’ingabo za ICGLR zishinzwe kugenzura impaka y’u Rwanda na Congo (EJVM) abasirikare batatu ba Congo bari bafungiye ku butaka bw’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamenyesheje abashoramari b’Abashinwa baje kureba ibikenewe kugirango bazane inganda zabo mu Rwanda, ko inyungu bifuza bazazigeraho bitewe n’uko mu Rwanda na Afurika muri rusange, bakeneye byinshi mu buzima bwa buri munsi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu burahamagarira abaturage bahawe gitansi zibaca amande bahawe n’imirenge bazizana kugira ngo zikurikiranwe kuko gitansi zica amande zemewe zitangwa n’akarere.
Ubwo abayoboke b’idini rya Islamu basuraga abagororwa bo muri gereza ya Cyangugu babazaniye ifunguro batangaje ko amategeko agenga iridini harimo n’irivuga ko ifunguro risangiwe n’abantu benshi ritanga umugisha ku muntu warihawe ndetse n’uwaritanze.
Intumwa yihariye y’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, Senateri Russ Feingold, itegerejwe mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 23/10/2013 mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mucye ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo.
Nyuma y’uko Banki nkuru y’Igihugu isohoye inoti nshya ya 500, bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero barimo abacuruzi n’abakora muri serivisi zicuruza amafaranga bavuga ko iyo noti ibatera urujijo kuko zijya gusa n’inoti y’amafaranga 1000.
Bamwe mu bagore n’abakobwa bakora uburaya mu mujyi wa Muhanga baravuga ko benshi mu bakiliya bahura nabo baba ari abagabo bubatse ingo kandi ngo ikirenzeho bo ni uko baza badashaka gukoresha agakingirizo.
Abakoresha umuhanda Huye-Kitabi barasaba inzego zibishinzwe ko zatabara mu maguru mashya zigasana uyu muhanda ingendo zitarahagarara, cyane cyane ahitwa mu Gakoma hashize hafi imyaka ibiri haracitse bikabije ku buryo imvura nyinshi iguye hazashiraho burundu.
Abategera muri gare ya Musanze bananiwe kwerekeza mu byerekezo byabo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 22/10/2013 bitewe n’uko amasosiyete atwara abantu yari yabujijwe gusohoka muri iyi gare bitewe no kutishyura umusoro mushyashya.
U Rwanda rwagaragaye ku ikarita y’ibihugu binyuranye ku isi birangwamo abagore n’abakobwa ngo boroshye cyane guteretwa nk’uko urutonde rwakozwe hagendewe ku buhamya abakerarugendo rubigaragaza.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi bushima igikorwa cy’abagore bafite abagabo babo muri FDLR kuko bahagurukiye kubashishikariza gutaha bakava mu mashyamba ya Congo.
U Rwanda rwashyikirije itsinda ry’ingabo za ICGLR rishinzwe kugenzura imipaka y’u Rwanda na Congo (EJVM) umusirikare wa Congo wafatiwe mu Rwanda yasinze taliki 18/10/2013.
Mathias Van Dis wigishaga Icyongereza mu rwunge w’amashuri rwa Congo Nil mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro ngo yaba atakiri mu Rwanda nyuma yo gukurwa aho yigishaga biturutse ku myitwarire mibi.
Abambasaderi batanu bashya bagiye guhagararira ibiguhu byabo mu Rwanda batangaza ko bazashyira imbaraga mu kuzamura umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda ushingiye ku bwumvikane n’iterambere mu bukungu.
Ibyishimo ni byose mu muryango wa Mugiraneza Chrysanthe na Dusabe Francine, nyuma y’igihe kinini barabuze umwana wabo Agwaneza Honoré bakunze kwita Dudu wabonetse taliki 19/10/2013 kwa Nyirasenge mu Murenge wa Kacyiru mu mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi buvuga ko bwashoboye guca agahigo ko kwandika mu bitabo by’irangamimerere abana bakivuka, aho umurenge wihaye intego yo gusanga abaturage kwa muganga n’aho batuye bakandika abana bavuka kurusha uko abaturage bazaga ku murenge kubandikisha.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, asanga abakozi b’aka karere, abagasura mu rwego rw’akazi ndetse n’abagatuye ubwabo bavunika cyane kubera imiterere mibi yako inatuma aka karere gakomeza kudindira mu iterambere.
Ministre w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, yashimye ku mugaragaro akarere ka Karongi kuba karabaye aka mbere mu mihigo ya 2012-2013, avuga ko ibanga nta rindi, ari ubufatanye no guhuza ibikorwa hagati y’inzego zose, uhereye kuri Njyanama, Nyobozi, Ingabo na Police, abafatanyabikorwa batandukanye kugera ku rwego (…)
Ministiri w’Intebe, Dr Pierre-Damien Habumuremyi yasabye Kiriziya Gatolika n’andi matorero, gufasha Intama baragira (abakristu) kubona ibibatunga no kubajijura, kuko ngo umuntu ushonje akaba n’injiji ntacyo bamubwiriza kijyanye no kuba umukristu nyawe ngo agifate.
Umwana uri mu kigero cy’imyaka ibiri n’igice yapfuye azize imyumbati mibisi yahekenye ubwo bayikuraga mu murima, kuri uyu wa Gatanu tariki 18/10/2013. Undi witwa Nathan Niyonzima na Devota Jyamubandi bo barwariye mu bitaro by’i Gitwe.